Home Amakuru Dr Issac Munyakazi yaburanye ku byaha bibiri aregwa

Dr Issac Munyakazi yaburanye ku byaha bibiri aregwa

2239
1
  • Gahima Abdul icyaha cya ruswa aregwa ntazi uko cyakozwe;
  • Dr Munyakazi yahakanye ko atigeze ahabwa ibihumbi 500, atanabikora;
  • Dr Alphonse yahawe ruswa ayijyana kuri RIB avuga ko ayihawe;
  • Ubushinjacyaha bwabasabiye imyaka 7 n’itanu, bo bakavuga ko ari abere;
  • Abunganira abaregwa bakavuga ko ibyarezwe bihabanye n’amategeko biri mu magambo gusa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza ruregwamo Dr Issac Munyakazi wahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri minisiteri y’uburezi , na Gahima Abdul umuyobozi w’ikigo cyishuri rya Good Harvest School ku byaba baregwa.

Ubushinjacyaha buhagarirwe na Michel Nshimiyimana burega Dr Munyakazi Isaac icyaha ko kuba icyitso mu cyaha cyo gutanga indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko n’icyaha cyo gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite, mu gihe Gahima Abdul we bumurega icyaha cyo gutanga ruswa, bose uko ari babiri ibi byaha barabihakana bakavuga ko bitigeze bikorwa.

Umushinjacyaha yatangiye agaragariza urukiko ko Dr Issac Munyakazi yasabye umuyobozi w’ishami rishinzwe iby’amanota muri REB witwa Dr Alphonse Sebaganwa ko yafasha iki kigo cya Good Harvest School kikaza mu myanya 10 ya mbere , abanza kubyaga ariko arahatiriza aza kubyemera ko azabikora, aribyo bibyara icyaha cyo kwaka indonke, bituma iki kigo cyaravuye ku mwanya wa 143 gishyirwa ku mwanya wa 9 mu bigo bya mbere mu gihugu.

Umushinjacyaha avuga ko Dr Munyakazi Issac, Gahima Abdoul na Dr Alphonse Sebaganwa bahuriye muri restaurent yitwa Casa SAVANA, Gahima yaka Dr Alphonse urufunguzo rw’imodoka ashyira igipfunyika cy’ibihumbi 500 mu modoka ye.

Kuri iki cyaha Dr Munyakazi yavuze ko yahuye na Dr Alphonse amusaba amakuru yaho ibijyanye n’amanota y’ibizamini bya leta bigeze atari amabwiriza yamuhaga, kandi ibyakorwaga byari bizwi na REB na cyane ko hari mu kwezi k’ukuboza 2019 bitegura gutangaza amanota y’abanyeshuri y’umwaka w’2019, asobanura ko nta kintu yamusabye cyo guhindura imyanya.

Yagarutse ku cyo kuvuga ngo yasabye iri shuri kurishyira mu myaka 10 ya mbere, agaragaza ko icyo atari cyo yari gufasha iryo shuri kuko hari n’ubundi bufasha yari yasabwe kandi ziri mu nshingano ze zirimo nko guhabwa icyangombwa cyari kubafasha gusaba inkunga mu bihugu by’abarabu, abohereza muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, kandi akaba yarabimye icyangombwa cya nyuma (Fine accreditation) cyashoboraga kubahesha n’umwenda wa bank nacyo ntiyakibaha kuko batari bujuje ibisabwa, akibaza uburyo yasabiwe kuzamura amanota n’ibyari mu nshingano ze atarabyemeye.

Ku cyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, umushinjacyaha yavuze ko yitwaje umwanya yari arimo akoresha uyu mukozi, kugira ngo afashe iki kigo, bityo akaba yarakoresheje ubwo bubasha mu nyungu ze, Dr Munyakazi nawe yagaragaje ko nta bubasha yari afite kuri uwo mukozi wa REB bwo kumutegeka kuko mu nshingano ze atari amushinzwe ku buryo ubwo bubasha yabukoresha, ndetse REB kikaba ari ikigo gifite uburyo kiyoborwa n’ itegeko rigishyiraho, yibutsa ko minisiteri y’uburezi yo ishinzwe gutanga imirongo migari mu by’uburezi.

Dr Munyakazi yagarutse ku matariki avugwa muri uru rubanza aho ubushinjacyaha buvuga ko ibyaha byakozwe hagati ya tariki ya 15 na 24 ukuboza 2019, amanota asohoka tariki ya 31 Ukuboza 2019, naho icyitwa indonke itangwa tariki ya 11 Mutarama 2020, ko koko  iyo Dr Alphonse yari kuba yarabihatirijwe yari kubimenyesha inzego zo hejuru zirimo na minisitiri w’uburezi, bigakumirwa hakiri hare.

Uyu wari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi yagaragaje ko ibyamuvuzweho ko yahawe ruswa y’ibihumbi 500 yabyumvise ku maradio nk’abandi bose kandi ko atakiriye atazanakira ruswa.

Imbere y’umucamanza bisobanura

Muri uru rubanza umushinjacyaha yagaragarije urukiko ko Dr Alphonse Sebaganwa yahawe ibihumbi 500, na Gahima Abdul mu rwego rwo kumushimira kuba ikigo cye yarakigize icya 9 ku rwego rw’igihugu, nkuko yari yabisabwe na Dr Munyakazi Isaac

Mu kwisobanura Gahima Abdul avuga ko nta ruswa yatanze nta niyo azi ko ahubwo yatunguwe no kumva hari umuntu umushinja kumuha ruswa  nyamara ntabyo azi, yavuze ko haba  kuri RIB no mu bushinjacyaha atigeze yemera ko yatanze ruswa abisabwe na Dr Munyakazi kuko atigeze amutuma ko n’iyo aza kuyitanga atari kuyiha umuntu atazi yari kuyiha uwo bari baziranye mu buzima busanzwe ariwe Dr munyakazi akazayimuha.

Uyu Gahima yagaragaje ko yabonye bwa mbere Dr Alphonse kuri restaurant CASA CAZANA  iri i Nyarutarama  aho yari kumwe na Dr Munyakazi  Isaac, ariko ko yahise agenda yumvise bari kuvuga igifaransa, naho ikivugwa ko Gahima ibihumbi 500 mu modoka ya Dr Alphonse yavuze ko ibyo atabizi kandi ko yanabisobanuriye ubushinjacyaha ko atazi iby’ayo mafaranga

umucamanza hamubajije niba ataratunguwe no kubona ikigo cye kigiye mu myaka 10 ya mbere, avuga ko no mu mwaka 2012, ikigo cye cyabaye icya 8, bityo nta kintu na kimwe cyamutunguye.

Kimwe n’abandi barenganwa ndetse nabunganizi, Gahima yasabye ko Dr Alphonse yakurkiranwa kucyo we yita ko ari “ibinyoma” ubushinjacyaha buvuga ko impamvu butamukurikirana ari uko afatwa nk’umutangabuhamya muri uru rubanza.

Umucamanza yabajije ubushinjacyaha impamvu bushingira ku kuri kwa Dr Alphonse Sebaganwa ariko ntibumve ukuri bahabwa na Gahima Abdul ndetse na Dr Munyakazi, bukavuga ko bushingira kuba amakuru bahawe n’aba bombi ahura n’ibyo umutangabuhamya yababwiye.

Dr Munyakazi Isaac na Gahima Abdul bakurikiranye ibyo abunganizi basobanura

Abunganira aba bagabo bo bati iki:

Ahunganira Dr Munyakazi Isaac na Gahima uko ari bane, , bagaragaje ko urubanza ruri mu mvugo kurusha uko ruri mu ngingo z’amategeko, bityo urukiko rudakwiye guha agaciro ibivugwa n’umutangabuhamya ari nawe wahawe amafaraga, akayashyikiriza RIB.

Abo ku ruhande rwa Dr Munyakazi bavuga ko nta cyaha cyo kuba icyitso mu gutanga indonke aho basobanura ko mubyo uwo bunganira yaganiriye na Dr Alphonse nawe ubwe yiyemereye ko ntaho yasezeranyijwe guhabwa icyari cyo cyose.

Naho kuvuga ko yakoresheje ububasha ahabwa n’itegeko, bagaragaje ko icyo kitigeze kibaho kuko ubwo bubasha butigeze bukoreshwa habe na gato kuko mubyo yari ashinzwe REB ntiyari irimo.

Abo ku ruhande rwa Gahima uregwa icyaha cya Ruswa, abamwunganira bagaragaje ko nta cyaha cyabayeho ko ahubwo Dr Alphonse yafashe amafaranga ayajyanira RIB agaragaza ko yahawe ruswa ariko ibyo bikaba bitakwitwa icyaha kuko nta wamenya aho ayo mafaranga yayakuye.

Ibi banabishingira kuba umukiriya wabo ntawe yatumye nk’uko yabivuze ndetse bakanashingira ku kuba nta manota yahindutse ku rutonde rwa REB, na Dr Alphonse ubwe akaba yaravuze ko ntacyo byahinduye ku manota ikigo cyagize.

ubushinjacyaha buti bafungwe , abaregwa bati “turi abere”

Ashingiye ku byaha aba bombi ubushinjacyaha bubakurikiranyeho, no gusobanurira urukiko imiterere y’ibyaha, umushinjacyaha Michel Nshimiyimana yasabye urukiko guha agaciro ibiregwa aba bombi asabira Gahima Abdul imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 2 naho Munyakazi Isaac bumusabira gufungwa imyaka 7 n’ihazabu ya miliyoni eshanu.

Abaregwa bo basaba urukiko kudaha agaciro ibyo barengwa rukabagira abere kuko ibyaha bavugwaho ko bitabaye kandi bishingiye ku magambo aho gushingira ku mategeko.

Nyuma y’amasaha atatu y’iburanisha, hagati y’ubushinjacyaha, burega Dr Isaac Munyakazi na Gahima Abdul, urukiko rwatagaje ko ruzasoma imyanzuro y’urubanza tariki 16 Ukwakira 2020 i saa Munani.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here