Home Umuco Chine: “Ibibera ku banya Uighur ni jenoside” Abaharanira uburenganzira bwa muntu

Chine: “Ibibera ku banya Uighur ni jenoside” Abaharanira uburenganzira bwa muntu

381
0
Uighur nafungiwe ahantu hamwe

Imiryango irenga 20 iharanira uburenganzira bwa muntu irasaba umuryango w’abibumbye ko hakorwa iperereza kuri jenoside iri gukorerwa abayislam bo mu bwoko bw’aba Uighur.

Iyi miryango mu ibaruwa yanditse yise jenoside ibikorwa biri gukorerwa abayislam b’aba Uighur bari mu gace ka Xinjiang ahavugwa ko abarenga miliyoni bari mu bigo bashyiriweho.

Muri iyi baruwa yasinyweho kuri uyu wa kabiri n’amatsinda atandukanye arimo afite icyicaro muri Amerika nk Uighur Human Rights Protect, Genocide Watch na European center for responsibility to protect, yahamagariye ishami ry’umuryango wabibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu gutangiza iperereza.

Aljazeera ivuga ko mu miryango 16 yahsyize umukono kuri iyi baruwa, igizwe n’abantu bize muri za kaminuza zo muri Amerika n’uburayi, bavuga ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko ibiri kubera mu gace ka Xinjiang ari ibyaha byibasira inyokomuntu ndetse na jenoside.

Ubushinwa buhakana ibivuga n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bukavuga ko ibigo bwubatse ari ibyo kwigisha imyuga n’amahugurwa mu rwego rwo kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni, cyakora iyi miryango ikavuga ko ibiri kubakorerwa bihuye neza neza n’ibikorwa bishobora kubyara ibyaha bya jenoside nko kwibasira ubwoko cyangwa idini.

Kuwa kabiri umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga Wang Wenbin yatangaje ko ubushinwa bwuguruye ku bantu bose bashaka gusura ako karere no kwirinda kugendera ku makuru adafite gihamya

Umuyobozi w’ishami ry’umuryango wabibubye rishinzwe uburenganzira bwa muntu Michelle Bachelet kuwa mbere yatangaje ko bari gukorana n’abategetsi b’ubushinwa gutegura urugendo bazakorera i Xinjiang ariko bakareba ibikomeje kuvugwa muri aka karere, ariko abaharanira uburenganzira bwa muntu bakavuga ko uru ruzinduko ntacyo rwafasha ku bayislam b’aba Uighur bari kuzira imyemerere yabo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here