Home Amakuru Urubanza rwa Dr Munyakazi Issac rwasubitse

Urubanza rwa Dr Munyakazi Issac rwasubitse

510
0

Kuri uyu wa gatatu tariki 9 Nzeri 2020, urukiko rwisumbuye rwa nyarugenge rwasubitse urubanza ruregwamo Dr Munyakazi Isaac wahoze ari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye uregwa ibyaha bibiri.

Mu ikoti n’ipantalo by’ubururu kuri uyu wa gatatu i saa mbiri za mu gitondo nibwo yitabye urukiko mu rubanza arengwamo.

Ni urubanza rutamaze igihe kinini kuko abunganira Gahima Abdoul bareganwa basabye ko uru rubanza rwasubikwa kubera ko uwo bunganira arwaye rukazaburanishwa ikindi gihe, abo ku ruhande rwa Dr Munyakazi Issac n’ubushinjacyaha nabo bahise bemera ko urubanza rwasubikwa mu nyungu z’ubutabera.

Mu mpera z’ukwezi kwa karindwi, ubushinajcyaha batangaje ko dosiye iregwamo Dr munyakazi Isaac yamaze gushyikirizwa urukiko rukazagena igihe ruzaburanishwa.

Ubushinjacyaha bumurega ibyaba bibiri birimo kuba icyitso mu gutanga ruswa no gukoresha ububasha afite.

Umucamanza yahise atangaza ko urubanza ruzasubukurwa tarki ya 17 Nzeri uyu mwaka urubanza rutangira mu mizi mu gihe nta zindi nzitizi zazanwa.

Dr Issac Munyakazi yeguye ku mwanya we wo kuba umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, tariki ya 06 Gashyantare 2020, nyuma y’icyo gihe hasohotse amakuru avugwa ko yazize kuba yarakiriye ruswa y’amafaranga ibihumbi 500.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here