Home Amakuru Umubu agasimba gato ariko kadasanzwe kavuzwe muri Qoran

Umubu agasimba gato ariko kadasanzwe kavuzwe muri Qoran

821
0

Mu gitabo gitagatifu abayislam bagenderaho aricyo “Qoran”, Imana yavuze ku gasimba gato kitwa umubu ndetse akanagaragaza uburyo aka gasimba kabaye inzira ikomeye yo guhanantura ibihangange nyamara ubwabo ari gato, mu gihe mu myaka ya vuba aha umubu ari kamwe mu gasimba gakomeje kubera isi imbogamizi bitewe n’ingamba isi igafatira zo kwirinda agakoko gateraMalaria.

Muri iki gitabo abayislam bakuramo ukwizera kwabo, igice cya 2 umurongo wa 26 uvuga ko Imana ivugamo umubu kandi idatewe ikimwaro no kuba ari muto aho igira iti: “Mu by’ukuri, ALLAH ntaterwa ikimwaro no gutanga urugero urwo ari rwo rwose ni yo rwaba urw’ umubu cyangwa ikiwuruta. Abemeye bakamenyako ari ukuri guturutse kwa Nyagasani wabo, na ho abahakanye bakavuga bati: ni iki ALLAH yari agamije mu gutanga uru rugero? Aruyobesha benshi akanaruyoboresha benshi. Kandi ntawe aruyobesha uretse abigomeka”

Muri iki gitabo hagaragaramo ikiganiro cyabaye hagati y’intumwa y’Imana Ibrahim Ibrahim cyangwa Abraham n’umwami Namrud wayoboraga Shinar ikaba izwi cyane nka Babiloni, uyu mwami wanze kwemera ubutumwa buturuka ku mana bwo kuyizera yo yonyine, ahubwo uyu mwami nawe akemeza ko ari Imana kandi afite ubushobozi nk’ubw’Imana.

 Muri Qoran igice cya  2 umurongo wa 258 ugira uti: “Ese ntiwabonye uwagishije impaka Ibraahiim kuri Nyagasani we yitwaje ubwami ALLAH yamuhaye!? Ubwo Ibraahiim yavugaga ati: Nyagasani wanjye ni utanga ubuzima agatanga n’ urupfu. Aravuga ati: ni jye utanga ubuzima ngatanga n’urupfu. Ibraahiim aravuga ati: mu by’ukuri ALLAH aturutsa izuba Iburasirazuba. Ngaho riturutse Iburengerazuba. Uwahakanye arumirwa! Kandi ALLAH ntayobora abantu bahuguza.”

Amateka yo mu idini ya islam agaragaza ko uyu mugabo urupfu rwe rwatewe n’umubu winjiye mu zuru ugakomeza mu bwoko ukahaduhira agasaba abamurindaga n’abari hafi ye ko bamukubitira mu butwe kuko waduhaga bikomeye binamuviramo gupfa.

Uyu mubu umaze imyaka irenga 1400 uvuzwe muri Qoran nk’agasimba gato ariko kabaye intandaro mu guhanantura igihangange nk’umwami ba Babiloni, na nubu uracyavugwa aho ariwo uhitana abantu benshi ku isi, ishami ry’umuryango w’abibunye rishinzwe ubuzima (OMS) rivuga ko uyu mubu wica abarenga miliyoni buri mwaka.

Abahanga mu by’ubushakashatsi bagaragaza bumwe mu bintu bidasanzwe by’uyu mubu, nko kuba ugira hagati ya miligarama 2  n’2,5, umubu ni agasimba ko mu bwoko bw’iningwahabiri(insect) kuko kagira umutwe, igituza, munda n’amaguru, umubu gabo ubaho iminsi 13 naho uw’ingore ukabaho iminsi 90, cyakora iyo uhuye n’ubukonje urazahara ugasinzira amezi 6 wabyuka ugakoemeza kubaho.

Aba bahanga bavuga ko ku isi hari ubwoko 3728 mu gihe hari tiriyoni 100 y’imibu, ni ukuvuga ko iramutse yibasiye abantu buri umwe yakwibairwa n’imibu 133, cyakora iyatera abantu malariya ikaba ari imibu y’ingore gusa kuko ariyo kabuhariwe muri iyi ndwara.

umubu ntutungwa n’amaraso ahubwo uyafasha mu gutuma amagi yayo aramba igihe kinini cyane, mu bitangaza by’umubi ni uko umenya umuntu ufite amaraso aryoshye nabishye, umubu ukabona umuntu uri muri metero 20 mu mwijima mwinshi kandi ukamenya ahari umunsi w’amaraso.

Mu bindi bidasanzwe umubu ufite harimo kuba ugir amaso abiri ariko nayo akaba arimo andi maso 100 awufasha kureba, ukagira amenyo 48 ndetse n’imitima itatu.

Uretse umwami Namruth  Imana yahanishijwe kuribwa n’umubu, abasirikare b’uyu mwami wa babiloni ubwo bari mumyiyereko izwi nka Parade, bibasiwe n’imibu irabarya baratatana bamwe bamanika amaboko ko bagambweho igiteroari naho umwe muri yo winjiye mu zuru ujya mu mutwe arinda apfa atari yemera ubuhambare bw’Imana.

Umubu kandi wivuganye Alexandre le Grand wari umwami wa Macedonia muri 323 mbere ya Yezu ubwami yamazeho imyaka 13 yose yarigaruriye ibindi bihugu.

Vasco Da Gama umushakashatsi w’umunyaportugal akaba n’umunyaburayi wa mbere wambutse inyanja y’ubuhinde agera muri Aziya, akoresheje ubwato, yapfuye mu mwaka 1524 yishwe na Malaria

Amerigo Vespucci ukomoka mu butariyani wageze bwa mbere ku mugabane w’Amerika ndetse anawita izina rya America mu 1507 apfa mu mwaka w’1512

Papa Urban VII wayoboye Kiriziya Gatorika iminsi 12 gusa guhera tariki 15 kugeza tariki ya 27 nzeri 1590 uyu mupapa yaje kwica na Malaria.

Umwami w’ubudage Herny VI wapfuye mu mwaka wa 28 Nzeri 1197  nawe yishwe na Malaria

Malaria niyo ndwara iza ku isonga buri mwaka mu kwica abantu benshi ku isi, OMS ivuga ko abarenga miliyoni bicwa na malariya naho ibyegeranyo bya CNET na Business Insider bigaragaza ko umwanya wa kabiri mu mpanvu zitera imfu harimo abantu bicana buri mwaka bica ibihumbi 475 naho inzoka zikica abantu ibihumbi 50 mu gihe imbwa zica ibihumbi 25.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here