Home Amakuru Uganda: Inteko yahamagaje guverinoma kubera isengesho rya Taraweh

Uganda: Inteko yahamagaje guverinoma kubera isengesho rya Taraweh

264
0

Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Uganda Rebecca Kadaga  yasabye Minisitiri w’intebe wa Uganda Dr Ruhakana Rugunda kwitaba inteko  mu rwegorwo korohereza abayislam gukora isengesho rya Taraweh rikorwa nyuma yisengesho rya ninjoro ariko rikaba ridashoboka kubera ingamba leta yashyizeho zo guhangana n’icyorezo cya covid19

MadameRebecca yagaragaje ko minisitiri  intebe  agomba gusobanura uburyo abayislam bazoroherezwa gukora isengesho rya Tarawehe nk’ikibazo bagejejweho n’abadepite bagize inteko nshingamategeko ya Uganda.

Asumani Basarilwa Umwe mu badepite b’abayislam  yasabye inteko yo yakuraho iki gikorwa cyo gusaba leta gukuraho impamvu zose zatuma abayislam badakora amasengesho yabo yo mu bihe by’igisibo cya Ramadhan.

Yagize ati: “Muri uku kwezi kwa Ramadhan turi gusali ariko gusali hariho curfew ni ngombwa hazabaho imbogamizi,izi mbogamizi ziraba kubera ko isengesho rigera kuri mu masaa yine cyangwa saa tanu ariko amasaha yo kutava mu rugo arajyamo saa satu”

Uyu mudepite yavuze ko ayo masaha yo kugera murugo mu gihe ahari abayislam bo muriUganda batazashobora kujya ku musigiti gusari isengesho rya Tarawehe.

Tariki 20 Werurwe 2020 nibwo Perezida Museveni yatangaje ibihe bidasanzwe birimo amasaha yo kuba buri yageze mu rugo , ariko guhera mu kwezi kwa 10 umwaka wa 2020 Perezida Museveni afungura insengero zosezigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 200 kuri buri rusengero,cyakora amasaha yo kugera mu rugo yo ayagumisha kuri saa tatu za ninjoro kugeza mu gitondo saa  kumi nebyiri.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here