Home Amakuru Uko ababana n’ubwandu bwa Sida babayeho mu gihe cya Covid19

Uko ababana n’ubwandu bwa Sida babayeho mu gihe cya Covid19

828
0

Kuva mu kwezi kwa gatatu 2020 nibwo leta y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo kurwanya icyorezo cya Covid19, iki cyorezo kikaba cyarahagaritse ubuzima bwose bwo mu gihugu ndetse no hanze yacyo, iyi virusi kandi ikaba yaragize ingaruka zikomeye ku barwayi bafite agakoko gatera SIDA cyakora Leta ikaba yaragiye ibafasha mu bihe bidasanzwe.

Mu gihe cy’icyumweru kimwe kuva tariki 15 Werurwe 2020 nibwo mu Rwanda hafashwe ingamba zikomeye zo guhashya icyorezo cya Covid19, iki cyorezo kikaba cyaribasiye bikomeye abasanzwe badafite ubuzima bwiza ndetse n’abasanzwe bafashwa na leta.

Bamwe muri abo harimo abafite agakoko ka SIDA, aho nabo basabwa kubahiriza ingamba nk’izabandi baturage n’ubwo badahuje ibibazo nko kuba hari imiti n’ubufasha bahabwa n’ibitaro.

Ingamba za Guma murugo, Guma mu karere ndetse no kwirinda ingendo zitari ngombwa ziri mu byatumye bamwe mu barwayi ba Sida bakomwa mu nkokora bituma bahungabana nkuko bisobanurwa na bamwe mu bafite ubu bwandu.

Yankurije Zaudjia, umugore uri mu kigero cy’imyaka 50 atuye mu karere ka Nyanza, avuga ko yanduye ubwandu bw’agakoko ka Sida hashize imyaka 25, ubwandu bw’aka gakoko akaba yarabuzaniwe n’umugabo we wari umushoferi wishwe na SIDA nyuma y’imyaka 10,avuga yemeza ko muri icyo gihe cyose cy’imyaka 25 yamenye ko afite SIDA mu myaka 18 ishize kandi yagiye yitwararika uko bishoka.

Yankurije avuga ko ubwo icyorezo cya korona cyatangiraga, babhuye n’ibibazo bikomeye byo kubona imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA kuko bafatwaga nk’abandi bose ubwo babaga bagiye ku kigo nderabuzima cya Nyanza gufata imiti.

Yemeza ko we na bagenzi be basubijwe inyuma ubwo babaga bageze kuri Bariyeri bavuga ko bagiye gufata imiti ntibiborohere kuko byasabaga ko berekana ibyangombwa by’uko barwaye SIDA bakabibura.

Yankurije Zaujia umwe mu bafite agakoko ka Sida ari kumawe na bagenzi be mu ishyirahamwe

Cyakora iki kibazo baje kukigeza ku buyobozi bw’ibanze nabwo buvugana n’inzego z’umutekano bituma batangira kubemerera bagakomeza inzira ibaganisha ku bitaro.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imiberehomyiza mu karere ka Nyanza M Kayitesi Nadine yabwiye umuyoboro.rw ko amabwirizwa yatanzwe areba abaturage bose ariko ko abajya gufata imiti igabanya ubukana bw’agakoko ka SIDA bo basabye inzego zikorera mu karere kubareka bakajya ku bigo basanzwe bafatiramo imiti.

Yagize ati: “Amakuru yatugezeho ko abagomba kujya gufata imiti ya SIDA bari kubabuza gutambuka, twavuganye n’inzego z’umutekano nka POLISI tubasaba ko bakorohereza abafite ikibazo cy’abajya gufata imiti igabanya ubwandu bwa SIDA bakagera kwa muganga”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC mu gihe cya Covid19 ntiyahwemye gusaba ko mu gihe isi n’u Rwanda bari ku rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya korona batagomba kwibagirwa ko SIDA nayo icyugarije abatuye isi ndetse abantu bagomba gukomeza kuyirinda.

Ubwandu bw’agakoko gatera Sida mu Rwanda buri kuri 3%, ababana n’aka gakoko gatera SIDA (People living with VIH- PLHIV) bo bakaba ari barenga ibihumbi 200 (227,904) ubushakashatsi bwakozwe na RPHIA (Rwanda Population-based HIV Impact Assessment ) bugaragaza ko aubu bwandu buri hagati y’imyaka 15 na 64 y’amavuko.

Hagati y’umwaka wa 2005 kugeza mu mwaka 2020 ubwandu bw’agakoko ni 3%, umubare w’abagore banduye ni 3.7% mu gihe abagabo ni 2.2%, buri mwaka abantu bakuze 5400 nibo bandura agakoko gatera SIDA buri mwaka bangana na 0.08%

Naho mu mwaka 2019 abafite agakoko gaera Sida babona imiti bari 190,477 bagize 87,2% mu gihe intego y’abashinzwe kurwanya VIH/SIDA bifuza ko mu mpera z’umwaka w’2022 abafite aka gakoko babona imiti bazaba bari hejuru ya 95%.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here