Home Amakuru Abayislam ba mbere b’abasukuti basezeranye

Abayislam ba mbere b’abasukuti basezeranye

493
0

kuri uyu wa kane tariki ya 03 Kanama 2021, abanyeshuri 12 biga ku kigo cyisumbuye cya Institut islamique Al hidaya kiri mu Rwampala bakoze isezerano ryo kuba abasout ba mbere babonetse mu bigo bigengwa n’umuryango w’abayislam, mu Rwanda aho bahawe impanuro zo kuba umusemburo w’ibikorwa byiza biganisha ku byiza idini ya islam ibasaba.

mu ijambo ryo kubaha isezerano ry’abascout , Imam w’umujyi wa Kigali sheikh Bishokaninkindi Daudi yabasabye kurangwa n’umutima mwiza no kugira indangagaciro za gisukuti kuko ari zimwe mu zituma umuntu akora ibikorwa biganisha ku neza.

Yagarutse ku kuba hari abavuga ko ubusikuti butandukanye n’idini ya Islam,abagaragariza ko ibikorwa by’abascouti bitavangura idini ndetse ko n’ibihugu bikomeye byabayislam bibamo abascout kugira ngo bikore ibikorwa byabo byose,aho yatanze urugero rw’igihugu cya Arabiya Saudite aho ibikorwa bya Hijja iki gihugu cyifashisha abaScout.

Rucyahana Viateur,Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abascout mu Rwanda (ASR) mu ijambo rye yasabye abascout bashya basezeranye kuba imbuto nziza ku bandi banyeshuri bikazabaviramo kuba umusemburo w’abandi kuba baba abasout,aboneraho kubamenyesha ko intego ikomeye y’abasukuti ari ukubaha Imana no kwitoza kurangiza inshingano zabo ku Mana barangwa n’ibikorwa byiza.

Viator yavuze ko nubwo hari abafata ubusukuti kubwa Kiriziya gatorika atari byo na gato kuko uwawushinze yari umuporoso kandi ko Ubusukuti butavangura imyemerere ndetse anavuga ko umunyamabanga mukuru ku isi ari umuyislam ukomoka mu gihugu cya jordaniya ndetse abaterankunga bakomeye b’abasukuti ku isi ari ibihugu bikomeye by’abayislam.

Niyigena Asuman umuyobozi w’abascout mu rubyiruko rw’abayislam avuga ko ubusukuti mu misigiti bwatangiye mu mwaka 2019 ariko bahura n’imbogamizi zikomeye z’uko hari abayislam bagaragaje ubusukuti nk’ubuyobobe bamwe babivamo bituma nta ngufu bwagize.

Ashimira cyane umuyobozi w’ikigo cya Institut Islamique Al hidayat uburyo yemeye ko ibyo bikora bibera ku kigo ayobora aho batangiye ari abantu 70 mu mwaka 2020 ariko Koronavirusi ituma badakomeza uko bari 70, bakaba basoje ari 12 bitewe n’impamvu zitandukanye z’abo batangiranye harimo no kuba bamwe muri bo bararwaye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here