Home Amakuru Abatalibani bagarutse,ubwoba ni bwose

Abatalibani bagarutse,ubwoba ni bwose

334
0

Nyuma y’imyaka 20 bakuwe ku butegetsi,abaTaliban bongeye kwigarurira igihugu cya Afghanistan kuri iki cyumweru, bamwe mu batuye Kabul bahungira ku kibuga cy’indege cya Kabul bifuza guhunga,mu gihe Abatalibani bari gusaba abaturage gutuza bakaguma mu ngo zabo.

Ifatwa rya Kabul rije rukurikira ivanwa ry’ingabo za USA zivuye muri iki gihugu mu mugambi wa Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden wari wabisezeranyije abaturage b’Amerika ubwo yiyamarizaga kuyobora iki gihugu umwaka mwaka wa 2019.

Abatalibani bakuwe ku butegetsi mu mwaka w’2001, bagabweho ibitero bikarishye na USA  nyuma yo kubashinja kuba indiri y’umutwe wa Al Qaida wayoborwaga Usama Bin Laden wafatwaga nka nimero ya mbere mu bashakishwa bikomeye na Letas zunze ubumwe z’amerika.

Aba bagabo barangwa no kwambara amakanzu magufi n’amapantalo yayo bakagerekaho amasengeri ya gisirikare bacigatiye Karacinikovu bahungiye mu misozi miremire ihana imbibe na Pakistan bahigira kuzagaruka ku butegetsi ku neza no ku nabi,

Aba bataliban mu gihe cy’imyaka 20 yose nta gihe batagaragaye mu bikorwa byo guhangana n’ingabo z’amerika n’ababashyigikiye,ibi byatumye hari bamwe mu bayobozi babo bahasize ubuzima bagabweho ibitero n’indege zitagira abapirote zizwi nka Drone,abandi bicwa n’urw’ikirago.

Bakimara kugera ku butegetsi, abataliban batangaje ko ubutegetsi bwabo buzashingira ku mategeko ya Kislam aho ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi butemera ikoreshwa ryayo aho hari bimwe mu bihano umuryango mpuzamahanga utemera nko guca akaboko abibye, gutera amabuye abagabo basambana no gutegeka abagore kwambara bakikwiza umubiri wose.

Cyakora batangaje ko batazabuza abagore n’abakobwa kwiga amashuri nkuko byahoze mbere yo kwirukanwa ku butegetsi mu mwaka 2000,bikaba bimwe mu byo bumvikanye mu biganiro byayihuje na USA ndetse n’ibindi bihugu ibiganiro byaberaga i Doha muri Qatar.

Mu gihe cy’imyaka 20 mu ntambara yo muri Afghanista, Amerika yakoresheje tiriyari ebyiri z’idorari (Zitabarika mu mafatanga y’u Rwanda) mu bikorwa byo kugarura amahoro, kubaka igisirikare, kuvuza abakomerekeye ku rugamba, Kubaka ibikorwaremezo n’ibindi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here