Umutoza Mukuru wa Etoile de l’Est FC yo mu Akarere ka Ngoma, Banamwana Camarade yavuze ko guhagarikwa kwa bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe kubera imyitwarire yabo mibu, bitabujije ikipe kubona amanota.
Ni nyuma y’uko abakinnyi bane ba Etoile de l’Est FC bahagaritswe kuko batinze gusanga bagenzi babo mu mwiherero wo gusubukura imyitozo.
Abo bakinnyi bahagaritswe kubera iyo myitwarire mibi yo guta akazi, ni Mashingilwa Kibengo Jimmy uzwi nka Jimmy Mbaraga, Nzabamwita Davud uzwi nka Saibadi, Gahamanyi Boniface uzwi nka Didier na Harerimana Jean Claude uzwi nka Kamoso.
Muri aba bakinnyi uko ari bane, Harerimana yabavuyemo yandikira Ubuyobozi bw’Ikipe asaba imbabazi ku bw’amakosa yakoze yo gutinda kugaruka mu kazi.
Aganira n’Itangazamakuru nyuma y’umukino wa 14 wa shampiyona Etoile de l’Est FC yatsinzemo ibitego 3-2 Gorilla FC, Banamwana Camarade abicishije mu marenga yavuze ko ikipe abereye itigeze igira icyuho cy’abakinnyi bahagaritswe.
Ati “Njyewe nahawe n’Ubuyobozi itegeko. Barambwiye ngo abakinnyi bataye akazi. Bababwiye kuza kuwa Mbere baza ku Kane, dufite umukino kuwa Gatandatu. Ubuyobozi bwambwiye ko abakinnyi baje kuwa Kane ntagomba kubakoresha.”
Abajijwe nib anta cyuho cy’aba bakinnyi cyagaragaye mu mikino itatu Etoile de l’Est FC yakinnye itabafite, uyu mutoza yahise agaragaza icyo imibare ivuga muri iyo mikino.
Ati “Kamoso yanditse asaba imbabazi. Abandi banditse batemera ibyo bashinjwa. Twe nk’abatoza dukoresha ibyo duhawe. Igihe mfite aba ni bo nzakoresha. Kuva mbabuze maze gukina na Espoir FC iwayo, byarangiye 0-0, nkina na Kiyovu i Ngoma, 0-0, nkinnye na Gorilla FC, 3-2. Njye ntanze imibare ubwo muraza kureba mumenye niba hari icyuho cy’abo bakinnyi.”
Aba bakinnyi bandikiwe amabaruwa abahagarika tariki 13 Mutarama 2022. Mu mabaruwa bandikiwe, babwiwe ko bagaragaweho n’imyitwarire mibi irimo ko banze kuza gusubukura imyitozo badahembwe umushahara w’ukwezi kw’Ukuboza 2021 nyamara ni ikibazo bari bahuriyeho na bagenzi babo.
Etoile de l’Est FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 13 mu mikino 14 ya Shampiyona imaze gukina. Igomba kwakira AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 15 uteganyijwe kuri uyu wa Kane Saa Cyenda z’amanywa.