Home Amakuru Mpamo Tigos yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Imikino y’abakozi mu Rwanda

Mpamo Tigos yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Imikino y’abakozi mu Rwanda

227
0

Mpamo Thierry uzwi nka Tigos wari umaze imyaka ine ayobora Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST), niwe wongeye gutorerwa kuriyobora mu yindi myaka itatu iri imbere.

Ni mu Nama y’Inteko Rusange idasanzwe yahuje abanyamuryago b’iri shyirahamwe kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Mutarama 2022.

Umutoni Salama nka Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, niwe wari umushyitsi Mukuru muri iyi Nteko Rusange idasanzwe, akaba n’Intumwa y’uru rwego.

Kuri uyu mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe, Mpamo yamamajwe ari umukandida umwe rukumbi, nyuma yo kubisabwa n’abanyamuryango.

Mpamo yatowe ku majwi 12 muri 13, mu gihe habonetse impfabusa imwe gusa.

Abandi batowe muri iyi Komite Nyobozi nshya ni Ntamuturano Désire watorewe kuba Visi Perezida wa Mbere, Kayiranga Albert watorewe umwanya wa Visi Perezida wa Kabiri, Rwabuhihi Innocent wongeye gutorerwa umwanya w’Umunyamabanga Mukuru na Mukabayizere Francine watorewe umwanya w’Umubitsi.

Akanama Nkemurampaka kagizwe na Kayitare Alexandre, Hakizimana Ally ukayoboye na Mé Gatera Clèment, mu gihe Komisiyo Ngenzuzi igizwe na Gatera Jean Damascène na Ngirimana Kevin.

Nyuma y’aya matora, Perezida wongeye kugirirwa icyizere, Mpamo Thierry yavuze ko nka Komite Nyobozi yari icyuye igihe bagize imbogamizi mu myaka ibiri ishize bitewe n’icyorezo cya COVID-19 ntibagere kuri bimwe ariko ko bizeye ko mu gihe icyorezo cyashije make bazabigeraho.

Yashimiye kandi ubwitange bw’abanyamuryango, cyane ko nka Komite Nyobozi ntacyo bari kwigezaho hatabayeho ubufatanye bwa buri munyamuryango.

Ati “Nishimiye ko abanyamuryango bongeye kungirira icyizere. Iyo wayoboye, bakongera kukubonamo icyizere birashimisha.”

Yongeyeho ko imbogamizi bari bafite babona ziri kugenda zivaho, cyane ko icyorezo cya COVID-19 kigenda gicisha make.

Uyi Muyobozi yakomeje avuga ko kuri Manda ye yashimishijwe n’uko abanyarwanda b’iri shyirahamwe biyongereye bakava kuri 25 bakaba bageze kuri 82 barenga.

Ikindi yishimira, ni uko Ishyirahamwe ryagutse rikagera mu Gihugu hose aho kuba iryo mu Mujyi wa Kigali nk’uko ryatangiye ryitwa “ASCOKI” mu myaka yashize.

Ikindi uyu Muyobozi yavuze yishimira we na Komite Nyobozi ye bagezeho, ni ugusohokera Igihugu kw’amakipe nka Equity Bank n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurisha mibare (NISR) kandi zombi zikaba zaratahukanye ibikombe.

Mu byihutirwa byo gukoraho, harimo gutegura ikipe ya Rwandair n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurisha mibare (NISR), biteganyijwe ko nta gihindutse zizahagararira u Rwanda i Tunis muri Tunisia mu kwezi kwa Werurwe 2022.

Biteganyijwe ko mu kwezi gutaha, hazatumizwa Inama Y’Inteko Rusange y’abanyamuryango b’iri shyirahamwe, aho bazagaragarizwa raporo y’ibikorwa byakozwe mu mwaka ushize, hakazanaganirwa ku itangira rya shampiyona ya 2021-2022.

Ubusanzwe mu marushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe, hakinwamo imikino irimo umupira w’amaguru, Basketball mu bagabo no mu bagore na Volleyball mu bagabo no mu bagore.

Kayiranga Albert watorewe umwanya wa Visi Perezida wa Kabiri, niwe mushya muri iyi Komite Nyobozi
Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda (wa Kabiri uhereye iburyo), Umutoni Salama, yari ari muri aya matora

 

Komite Nyobozi nshya y’Ishyirahamwe ry’Imikino y’abakozi mu Rwanda

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here