Home Imikino Rurangayire Guy yatangije ishuri ritoza abakiri bato imikino itandukanye

Rurangayire Guy yatangije ishuri ritoza abakiri bato imikino itandukanye

558
0

Rurangayire Guy Didier wahoze ashinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo,  yatangije Ishuri ry’imikino ku bakiri bato “Sport Genix International (SGI) Academy” rizajya ryigisha umupira w’amaguru, Karate, Basketball ndetse n’indi mikino ishobora kuzongerwamo mu minsi iri imbere.

Iki gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro SGI Academy cyabaye ku wa Gatandatu tariki 29 Mutarama 2022, kibera muri Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga, kikaba cyaritabiriwe n’abafana batandukanye bazajya bigira gukina muri iyi Académie, bari baherekejwe n’ababyeyi babo.

Abana batari bake bari bitabiriye iki gikorwa babanje gukoreshwa imyitozo mu gihe kigera ku masaha abiri ku bibuga bibiri bya Karate, icya Basketball n’icy’umupira w’amaguru.

Umuyobozi wa SGI Academy, Rurangayire Guy Didier yavuze ko nubwo batangiranye imikino itatu gusa, bateganya kuzongeramo n’indi mu minsi iri imbere.

Ati “Turitegura kuzamura impano z’abana. Twatangiriye mu mikino itatu; Basketball, Football na Karate twari dusanganywe hano muri Cercle ndetse n’indi mikino dushobora kuzongeramo mu minsi iri imbere. Muri iki gihe ni itatu.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa bya SGI Academy bitazibanda gusa ku kuzamura impano z’abakiri bato, ahubwo hari n’ibindi bazajya bakora birimo kongerera ubumenyi abatoza.

Ati “Ntabwo SGI izaba ikora gusa ibijyanye no kuzamura impano, dufite n’ibindi bikorwa birimo kwigisha, guhura abatoza, abayobozi ba siporo mu buryo butandukanye n’ibindi. Twatangije igikorwa cya mbere, dufite abatoza bafite inararibonye, abakinnyi tuzajya tubazamura bagere ku rwego rw’igihugu no ku ruhando mpuzamahanga ariko barabonye iby’ibanze babikuye hano.”

Agaruka ku bwitabire bw’abana batangiranye n’iyi Académie, Rurangayire yavuze ko yatunguwe n’ubwinshi bwabo, ashimira ababyeyi babagiriye icyizere.

Ati “Natunguwe cyane n’ubwitabire. Ndashimira ababyeyi ku cyizere batugiriye na CSK yaduhaye aho dukorera. Abatoza bagiye gushyira abana mu byiciro no kunoza uburyo bazajya bitoza.Porogarame yacu irafunguye ariko mu mpera z’uku kwezi tuzarekeraho kwakira abana.”

“Ibintu byacu bizaba biri ku murongo, muzajya mudukurikira ku mbuga zacu zitandukanye mubone uko umwana yazamutse, amasezerano twagiranye n’abantu batandukanye n’ibindi.”

Twagirumukiza Salvier Fils ni umwe mu bana bari gutorezwa Karate muri SGI Academy. Yavuze ko ubwo yarekaga gukina uyu mukino amanota ye mu ishuri yagabanutse, ariko kuva aho yongeye kuwusubiriramo asigaye yitwara neza.

Ati “Nayitangiye mfite imyaka ine, ubu mfite imyaka 13. Nigeze gucika intege mbivamo, ariko nza gusubiramo. Nkiyikina mu ishuri naratsindaga cyane, na sensei [umutoza] agakomeza kumfasha mu masomo, ariko nkigenda natangiye gusubira inyuma mu masomo, ikinyabupfura kiragabanuka. Ngarutse, amanota yongeye kuzamuka ndetse n’ikinyabupfura kiraza.”

Uyu mwana yakomeje avuga ko umukino wa Karate umufasha kugira ikinyabupfura ndetse yifuza kuzavamo umukinnyi uhagarariye igihugu mu marushanwa atandukanye.

Ati “Karate itoza ikinyabupfura, ishobora kundinda kuko muntu anteye namenya uko nihagararaho cyangwa mu minsi iri imbere nkazaserukira igihugu. Ni byo nifuza.”

Havugimana Athanase na we ari mu babyeyi bafite abana muri SGI Academy, aho babiri be yabandikishije mu bazatozwa gukina umupira w’amaguru. Yavuze ko yabonye itangazo ryayo akumva agomba guha abana be ayo mahirwe.

Ati “Umwe afite imyaka 10, undi ufite itandatu. Nabonye itangazo ko bari kwandika abana ku buryo babigisha siporo bya kinyamwuga, ndavuga nti ntabwo natuma abana banjye batabona ayo mahirwe kuko barabikunda cyane kandi birimo inyungu nyinshi. Iyi ni yo académie nabonye bwa mbere igiye gutangira ibintu nk’ibi, niba hari izindi simbizi.”

Umwe mu batoza bo muri SGI Academy, Ndahiro Jimmy utoza ruhago, yavuze ko kimwe mu bibaraje ishinga ari ukuzamura abana bafite ubuhanga mu mikino ku buryo u Rwanda rushobora kubana abakinnyi beza mu myaka iri imbere.

Ati “Gahunda yacu ni ukugira ngo dukure abana mu rwego rumwe tubajyana mu rundi kugira ngo umupira w’u Rwanda ubashe kubona abakinnyi beza, batojwe neza. Ni byo koko hari ikibazo cya ba rutahizamu, ariko ubu turajwe ishinga no kubatoza kuko usanga akenshi ari cyo kibura.”

Kugeza ku wa Gatanu, abana 90 ni bo bari bamaze kwiyandikisha muri SGI Academy barimo 20 muri Basketball na 18 mu mupira w’amaguru mu gihe muri Karate hasanzwemo abana bagera hafi kuri 70.

Rurangayire Guy yavuze ko iki gikorwa cyo kwakira abana bari hagati y’imyaka 4 na 17 kizasozwa tariki ya 31 Mutarama 2022, ubundi hagashyirwaho uburyo bazajya bitoza hakurikijwe uko biga ku mashuri.

SGI Academy izajya itoza abana kuva saa Kumi kugeza saa Kumi n’ebyiri hagati yo ku wa Mbere no ku wa Gatanu mu gihe ku wa Gatandatu no ku Cyumweru bazajya bakora mu gitondo bitewe n’ibyiciro barimo.

Abana bari bitabiriye ku bwinshi
Banatozwa gukina umupira w’amaguru
Ni ishuri ritoza abana bakiri bato

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here