Home Amakuru Abasheikh b’abanyarwanda baba hanze bashyizwe ku ruhande

Abasheikh b’abanyarwanda baba hanze bashyizwe ku ruhande

782
1

Kuva ku itariki 1 Gahyantare 2022, ubuyobozi bw’abasheikh mu Rwanda bwafashe icyemezo cyo gukura bamwe mu basheikh b’abanyarwanda b’aba hanze y’igihugu ku rubuga ruhuza abasheikh rwitwa INAMA Y ABA SHEIKH/RWANDA, uyobora abasheikh akemeza ko byatewe no kuba  badahuje imyumvire.

Bamwe muri aba basheikh b’abanyarwanda batangarije umuyoboro.rw ko kuva ku itariki ya mbere bakuwe ku rubuga aho bari kumwe na bagenzi babo b’abasheikh bo mu Rwanda ariko ntibahabwa ubusobanuro bw’impamvu bakuweho.

Umwe muri bo uba hanze y’Afurika yagize ati: “Imwe mu mpamvu nkeka yatumye badukuraho ni nyinshi harimo, kuba abantu babaza ibibazo bikeneye ibisubizo ntibisubizwe, hari amatora n’ibindi, gusa bafite ubwoba bw’ubusa”

Umusheikh wa hano mu Rwanda utifuje ko amazina ye ashyirwa hanze kubera kwanga rwaserera iba muri Majris yadutangarije ko yakuwe kuri Group whatsap y’abasheikh kubera kubaza ibibazo no kuvuga uko yumva bimwe mu bibazo byugarije abashehe n’abayislam rusange.

Mu kiganiro twagiranye na Sheikh Nzanahayo Qasim uyobora inama y’abasheikh mu Rwanda yadutangarije ko imwe mu mpamvu yatumye babakura ku rubuga rwabo ari uko badahuje imyumvire bakaba badatekereza kimwe.

Yagize ati: “Tuba tugira ngo tube dufite abasheikh bari ku rubuga bahumeka umwuka umwe, bumva ikintu kimwe, mbese turaganira tugahuza kubera ko tuba turi muri Climant imwe abo bandi urumva ko ibitekerezo byacu n’ibyabo ntibiba ari bimwe”

 Yanongeyeho ko itegeko rigenga Inama y’abasheikh mu Rwanda ireba abo mu Rwanda gusa itareba abasheikh b’abanyarwanda baba hanze, ko nibaramuka babishaka bazashinga urubuga rwabo bakaba ariho bazajya bavuganira.

Urutonde rw’abasheikh 9 batuye cyangwa bakorera hanze y’u Rwanda bakuwe kuri uru rubuga rugaragaraho n’umwe uri mu butumwa bw’akazi ukorera Ambasade y’u Rwanda muri Sudan, bakaba bakuweho hari abari bamaze igihe kirenga imyaka ibiri bararushyizweho banakurikiranaga gahunda zose zibera mu Rwanda biciye ku urwo rubuga.

Amakuru twashoboye kumenya ni uko nubwo bakuwe ku mbuga basanzwe bakorana na RMC mu bikorwa bitandukanye nko kubashakira inkunga mu bayislam ndetse bakaba bari basanzwe bahangana n’itsinda rya bamwe mu bayislam baba hanze ritabona ibintu kimwe umuryango w’abayislam mu Rwanda.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here