Home Imikino Imbamutima za Kayitesi wegukanye igikombe muri AS Kigali y’abagore

Imbamutima za Kayitesi wegukanye igikombe muri AS Kigali y’abagore

380
0

Umutoza mukuru wa AS Kigali WFC yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagore, avuga ko ari ibyishimo ku muryango mugari w’ikipe abereye umutoza nyuma y’ubwitange bwa buri umwe wabigizemo uruhare.

Ku Cyumweru tariki 27 Gashyantare, ni bwo ikipe ya AS Kigali WFC yegukanye igikombe cya shampiyona ibura imikino itatu ngo isozwe.

Ni igikombe iyi kipe yegukanye nyuma yo gutera mpaga ikipe ya Freedom WFC itarageze ku kibuga cya Stade ya Kigali i Nyamirambo byari biteganyijwe ko yagombaga kwakirwa n’iyi kipe y’Umujyi wa Kigali.

Imibare igaragaraza ko AS Kigali WFC irusha amanota umunani Inyemera WFC ya Kabiri. Iyi kipe y’Umujyi wa Kigali isigaranye imikino itatu, mu gihe iyi y’i Gicumbi yo isigaranye imikino ibiri. Ibi bikaba bisobanuye ko ni yo AS Kigali WFC yatsindwa imikino yose isigaje indi igatsinda iyayo uko ari ibiri, yasoza shampiyona iyirusha amanota abiri.

Mu kiganiro na UMUYOBORO, umutoza mukuru wa AS Kigali WFC, Kayitesi Egidie yavuze ko yishimiye kwegukana igikombe cye cya mbere nk’umutoza mukuru w’iyi kipe kuko ibindi yahatwaye yari umwungiriza wa Mbarushimana Shaban wahoze ari umutoza mukuru w’iyi kipe.

Yavuze ko kandi ko yari shampiyona ikomeye bitewe n’impamvu nyinshi zirimo ko abakinnyi bayirimo, biganjemo abakiri bato kandi bafite ejo hazaza heza.

Ati “Ni ibyishimo kuri njye n’umuryango wanjye ndetse n’umuryango mugari wa AS Kigali WFC. Twashyize hamwe none tubonye umusaruro wa byo.”

Yakomeje agira ati “Ikindi cyadushoboje ibi, ni uko twabashije gutsinda imikino yacu hakiri kare ndetse dushyiramo ikinyuranyo cy’amanota menshi hakiri kare.”

Yakomeje avuga ko nka AS Kigali WFC, babaye abavandimwe mbere yo kwitwa ko ari abakozi, banaba inshuti.

Akomeza avuga ko kimwe mu byabanje kumugora, kwari uguhuza abakinnyi bashya n’abari basanzwe ariko hamwe no gufatanya na bagenzi be barimo umutoza wungirije, Mubumbyi Adolphe, Safari Mustafa JMV utoza abanyezamu b’iyi kipe na Ntagisanimana Saida ushinzwe kongerara imbaraga abakinnyi, byose byagezweho.

Uyu mutoza yongeye gushimangira ko iyi shampiyona y’abagore ikindi cyayikomeje, ari abatoza bafite ubumenyi bayirimo bafite uburambe n’ubumenyi ndetse nanone irongera ikomezwa no kuba bamwe mu bakinnyi bari muri Scandinavia WFC bagiye mu yandi makipe kandi bari abakinnyi beza.

Kayitesi yongeye gusaba Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, kongera guha agaciro umupira w’abagore n’ubwo adakerensa uruhare rw’iri shyirahamwe mu kungunanira amakipe y’abagore muri rusange.

Ikindi uyu mutoza yavuze cyakomeje iyi shampiyona, ni uko urwego rw’abasifuzi bayisifuramo, rwazamutse ugereranyije n’uko bari bameze mu myaka yashize. Ibi biri mu byatumye shampiyona izamura urwego, cyane ko nta n’imvura y’ibitego ikibamo.

Kayitesi yanashimiye Ubuyobozi bw’ikipe n’ubw’Umujyi wa Kigali muri rusange, butahwemye kuba hafi y’ikipe yaba mu buryo bw’umushahara n’ibindi byasabwaga byose muri rusange birimo no kugera ku kibuga bakabashyigikira.

Ati “Ndongera gushimira Komite yatugiriye icyizere njye na bagenzi banjye. Batubaye hafi cyane bishoboka. Bakoze icyashobokaga cyose ngo tugere kuri iki gikombe. Umujyi wa Kigali na wo ni uwo gushimwa kuko ntacyo twawusabye ngo ukitwime.”

Muri iki kiganiro kirekire, uyu mutoza yavuze ko ikindi yabanje kurwana na cyo ari ukwibutsa abakinnyi b’iyi kipe ko niba barahisemo akazi ko gukina umupira w’amaguru, bakwiye kugakora bakishimiye kandi bakakubaha. Ibi abakinnyi be barabyumvise kandi babishyira mu bikorwa uko yabibasabaga.

Yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko umupira w’abagore mu Rwanda wazamuye urwego, anasaba ababishinzwe ko ukwiye (umupira) gukorerwa ubuvugizi kugira ngo bawumenye banawushyigikire.

Muri uyu mwaka, AS Kigali WFC yagombaga gukinisha abakinnyi 30 ariko yakinishije 27 kuko batatu muri bo bari bafite ibibazo by’imvune.

Iyi kipe izasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League y’Abagore, izongeramo abakinnyi batari munsi ya batanu nk’uko umutoza wa yo yabyemeje.

Ukwinkunda Jeannette uzwi nka Jiji ukina mu busatirizi bw’iyi kipe, ni we umaze gutsinda ibitego byinshi (11) mu gihe habura imikino itatu ngo iyi shampiyona ishyirweho akadomo.

Biteganyijwe ko iyi shampiyona y’abagore izasozwa tariki 19 Werurwe.

Mu Cyiciro cya Kabiri, ikipe ya IPM WFC ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Kayonza WFC ibitego 4-2. Izi kipe zombi zahise zikatisha itike yo kuzakina mu Cyiciro cya Mbere guhera umwaka utaha w’imikino.

Iyi kipe y’Umujyi yashinzwe mu 2008 ni yo ibitse ibikombe byinshi bya shampiyona (10), kimwe cy’Amahoro n’icy’Intwari mu gihe Scandinavia WFC yo ibitse ibikombe kimwe cya shampiyona na kimwe cy’Amahoro.

AS Kigali WFC yabaye umuryango uvuga rumwe biba intwaro yabafashije kwegukana igikombe cya shampiyona
Itsinda ry’abatoza ba AS Kigali WFC
Kayitesi amaze imyaka itatu muri AS Kigali WFC
Kayitesi yabaye inshuti y’abakinnyi be cyane

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here