Home Imikino Umwotsi uracumba mu rwambariro rwa Police FC

Umwotsi uracumba mu rwambariro rwa Police FC

289
0

Umwuka uturuka mu rwambariro rw’ikipe ya Police FC, ni mubi bitewe no gutakaza imikino imwe n’imwe ya Shampiyona nyamara abakinnyi n’abatoza bahabwa buri kimwe.

Ubwo shampiyona yajyaga gutangira, Police FC iri mu zaguze abakinnyi beza barimo Hakizimana Muhadjiri, Nsabimana Eric, Ndayishimiye Eric, bose bavuye muri AS Kigali, igura kandi Rwabugiri Omar utari ufite ikipe, ndetse inongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi bayo b’ingenzi bari bayasoje barimo nka Iyabivuze Osée.

Kugura abakinnyi beza kandi basanzwe bahamagarwa mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, byasobaburaga ko ishaka igikombe cya shampiyona, cyane ko Ubuyobozi bwa yo bwagiye bunabitangaza.

Iyi kipe y’Igipolisi cy’u Rwanda, ntabwo yahiriwe n’uyu mwaka w’imikino kuko mu mikino 18 imaze gukina, ifite amanota 26 yatsinzwe imikino itandatu, yo itsinda irindwi, inganya itanu.

Ibi byatumye abatoza n’abakinnyi ba yo bajya ku gitutu, cyane ko iyi kipe iri mu zibayeho ubuzima bwiza kandi itanga buri kimwe gikubiye mu masezerano.

Nyuma yo gutakaza imikino itandukanye, irimo gutsindwa kabiri na Espoir FC, gutsindwa kabiri na Kiyovu Sports ndetse na AS Kigali FC, byatumye umwuka mubi uzamuka mu rwambariro rw’iyi kipe.

Ku wa Kabiri tariki 22 Gashyantare, umutoza Frank Nuttall mbere yo gutangira imyitozo iyi kipe ikorera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, yafashe ijambo abwira abakinnyi ko badashaka kwitangira ikipe kandi nyamara bahabwa buri kimwe.

Yagize ati “Kuki mudashaka kwitangira ikipe? Ni gute mutsindwa n’amakipe adahemba nka Kiyovu kandi mwe muhabwa buri kimwe? Muvuge niba mudashaka gukorera ikipe.”

Ibi bishimangira ko mu rwambariro rw’iyi kipe, bitameze neza, cyane amakuru UMUYOBORO wamenye avuga ko uyu mutoza nta nama z’abamwungirije ajya yumva.

Mu mikino y’umunsi wa 19 wa shampiyona, Police FC izasura Gorilla FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu rwambariro rwa Police FC harimo umwotsi ucumba

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here