Home Amakuru “RGB niyo yadusabye ko dusubika amatora” Mufti Salim

“RGB niyo yadusabye ko dusubika amatora” Mufti Salim

749
1

kuva tariki ya 19 Gashyantre 2022, ubuyobozi bw’umuryango w’abayislam mu Rwanda bawatangrije abayislam ko amatora yagombaga kuba guhera kuri iyo tariki atakibaye nyuma yo kwikira ibaruwa y’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere  RGB ibasaba kuba kuba bahagaritse ayo matora.

Nk’uko bitangazwa n’uyu muryango w’abayislam mu Rwanda uvuga ko tariki ya 15 gashyantare ubwo wo witeguraga gukoresha amatora yo ku rwego rw’umusigiti, wakiriye ibaruwa ya RGB ibasaba kuba bayahagaritse, na cyane ko uru rwego rw’igihugu arirwo rufite amadini mu nshingano zawo.

Mu kiganiro yahaye umuyoboro.rw, mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yadutagarije ko bandikiye RGB bayimenyesha ikirangaminsi cy’amator yagombaga gukorwa , ariko rubandikira rubamenyesha ko ayo matora yaba asubitse kubera imwe mu mirimo iteganijwe mu gihugu, akazasubukurwa mu kwezi kwa nyakanga cyangwa Kanama.

Sheikh Hitimana Salim avuga ko amatora atasubitswe ku bushake bw’uyu muryango kuko ibyasabwaga byose ngo amatora atangire akorwe byari byakozwe, ariko ko mu mikorere n’imikoranire ya RMC na RGB basabwe kuba bayasubitse akazasubukurwa mu kwezi kwa karindwi.

Uyu muyobozi w’umuryango w’abayislam mu Rwanda Sheikh Hitimana Salim avuga ko amatora agihari nta n’ikizayabuza kubaho aho agira ati: “Amatora aracyariho ntabwo yavuyeho, ariko ni mu kwezi kwa karindwi no mu kwezi kwa munani nkuko ibaruwa ya RGB ibigaragaza”

Sheikh Salim avugako Manda y’imyaka itanu bari bafite yarangiye mu kwezi kwa gatandatu 2021 kandi nabwo kuva mu kwezi kwa 3 bari baramaze kwitegura ibikorwa by’amatora ku buryo mu kwezi kwa 6 hagombaga kuba amatora ya Mufti w’u Rwanda ariko ko impamvu z’icyorezo cya COVID19 zatumye RGB isaba uyu muryango kuba bayasubitse.

Nyuma y’iyi tariki ya 19 Gahyantare 2022 hari bamwe bumvikana bagaragaza ko amatora atakibaye bitewe no kuba abariho batayifuza ibi uyobora uyu muryango arabihakana akavuga ko ntanuwabitekereza aho agira ati: “Abavuga ko twaba dushaka kugira ngo wenda tugundire sinibaza ko byatwemerera mu miyoborere mishya y’uyu munsi ndetse no mu buryo twatojwe n’idini yacu nk’abayislam ndetse nk’abanyarwanda by’umwihariko ntabwo byashoboka ko dukora ikintu kitanyuze mu mategeko”

uru rwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) nirwo rutanga uburenganzira ku madini n’amatorero gukorera ku butaka bw’u Rwanda, rukaka kandi ari narwo rukurikrana ibikorwa by’amadini n’amatorero yose yo mu Rwanda.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here