Home Imikino Impamvu eshatu zatumye Ndanda asezererwa na Police FC

Impamvu eshatu zatumye Ndanda asezererwa na Police FC

371
0

Hamenyekanye zimwe mu mpamvu ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC bwashingiyeho busesa amasezerano bwari bufitanye n’uwari umutoza w’abanyezamu b’iyi kipe, Ndizeye Aimée Désire Ndanda n’ubwo butigeze buzisobanura mu ibaruwa bwamwandikiye bumumenya iseswa ry’amasezerano ye.

Hashize iminsi havugwa umwuka mubi mu ikipe ya Police FC muri rusange, haba mu batoza bayo no mu bakinnyi bayo. Ibi byagiye bituma iyi kipe ibura umusaruro mwiza kandi nyamara iri mu zifite abakinnyi beza basanzwe banahamagarwa mu ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Iyi kipe y’Igipolisi cy’u Rwanda, ifite itsinda ry’abatoza bashya uko ari bane bayobowe n’Umwongereza Frank Nuttall wungirijwe na Alain Kirasa, Ndizeye Aimée Désire Ndanda watozaga abanyeza b’ikipe na Hategekimana Corneille ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi.

Nyuma y’uruhuri rw’ibibazo, byaje kurangira Ndizeye Aimée Désire Ndanda ari we ubaye igitambo, nyuma yo kubwiza ukuri umutoza mukuru wa Police FC, Frank Nuttal.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ubuyobozi bw’iyi bwandikiye Ndanda,  bwahisemo gusesa amasezerano bwari bufitanye na we kubera icyo bwise imyitwarire mibi.

Bagize bati “Dushingiye ku ngingo ya karindwi y’amasezerano yo ku wa 16/9/2021, wagiranye na Police FC yo kuyibera umutoza w’abazamu, tukwandikiye iyi baruwa nk’integuza yo kukumenyesha ko amasezerano wagiranye na Police FC aseshwe uhereye tariki 22/3/2022.“

“Ayo masezerano aseshwe bitewe n’uko utubahirije inshingano zawe zivugwa mu ngingo ya kabiri y’amasezerano twavuze haruguru, agace ka gatanu n’agace ka gatandatu.“

Bongeyeho bati “Iyo myitwarire itari myiza wayigaragaje ku mukino APR FC yakiriyemo Police FC tariki 28/1/2022. Ubwo Police FC yakiraga Etoile de l’Est FC ku wa 13/2/2022. Ku mukino Police FC yakiriyemo Kiyovu Sports ku wa 20/2/2022.”

“Usabwe guhita uhagarika imirimo wakoraga muri Police FC uhereye igihe uboneye iyi baruwa. Ushobora ariko kwegera ubuyobozi bw’ikipe mu gihe cy’integuza uhawe ku bijyanye n’ibyo waba ukeneye gusobanuza.”

Ni ibaruwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru w’ikipe, CIP Bikorimana Obed.

Gusa n’ubwo hatasobanuwe neza iyo myitwarire mibi uyu mutoza yijijwe, ariko UMUYOBORO wabashije kumenya icyo Police FC imyitwarire mibi y’uyu mutoza.

Ku mukino wa Police FC yakiriwemo na APR FC, Ndizeye nk’umutoza w’abanyezamu, yifuzaga ko ukinwa na Kwizera Janvier uzwi nka Rihungu ariko umutoza mukuru, Frank Nuttall avuga ko umukino ugomba gukinwa na Rwabugiri Omar nk’umukinnyi yiguriye, kandi byarangiye iyi kipe y’Igipolisi iwutsinzwe.

Ku mukino wa Etoile de L‘Est FC, Police FC yatsinze ibitego 6-0 ariko hagati mu mukino Frank Nuttal yabwiye Ndanda ati ko udahaguruka ngo ugire inama abanyezamu undi amusubiza ko nawe yayibagira kuko abishoboye. Ibi Nuttall yabifashe nk’agasuzuguro ndetse abigeza ku buyobozi bw’ikipe.

Ku mukino Police FC yatsinzwemo na Kiyovu Sports igitego 1-0, mbere y’uko utangira, Ndanda yahuye n’abakinnyi b’iyi kipe yo ku Mumena, umwe amuha agatambaro k’amabara y’icyatsi n’umweru undi aragafata ariko mbere y’itangira ry’umukino arakamusubiza ariko Nuttall abifata nko kudaha agaciro Police FC, cyane ko ikipe zombie zari zihanganye.

Gusa ibi byose byiyongera ku byari biherutse kuba, byo gushyamirana kw’abatoza bose bungirije n’uyu muzungu w’Umwongereza abari hafi ya Police FC bavuga ko atajya agirwa inama.

Ndizeye yari afite amasezerano y’umwaka umwe w’imikino 2021-2022, uzarangira muri Gicurasi. Bivuze ko haburaga amezi abiri gusa ngo uyu mutoza asoze amasezerano yagiranye n’iyi kipe.

Iyi kipe iri ku mwanya wa Karindwi n’amanota 30 mu mikino 20 ya shampiyona imaze gukinwa.

Frank Nuttall ngo ntajya agirwa inama n’abungiriza be
N’ubwo habanje kugenda Ndanda (wambaye umupira w’umweru) ariko mu batoza ba Police FC harimo kwishishanya
Ibaruwa Police FC yandikiye Ndanda imumenyesha ko iseshe amasezerano impande zombi zari zifitanye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here