Home Amakuru Igisibo kiratangira kuri uyu wa gatandatu

Igisibo kiratangira kuri uyu wa gatandatu

350
0

Abayislam bo hirya no hino ku isi guhera kuri uyu wa gatandatu tariki 02 Mata 2022 baratangira igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, ni igisibo gitangira imboneko z’ukwezi kwa ramadhan kumaze kugaragara.

Urubuga rwa twitter  Haramain nirwo rumaze gutangaza ko abahanga mu gushakisha imboni z’ukwezi bamaze kukubona bahita batangariza abatuye isi ko igisibo gitangira kuri uyu wa gatandatu.

Mu Rwanda naho, umuryango w’abayislam mu Rwanda nawo umaze gutangaza ko igisibo kizatangira kuri uyu wa gatandatu.

Mu gihe cy’igisibo, abayislam birirwa batariye ndetse batanyoye ikintu cyose kimanuka mu muhogo, gitangira umuseke utambitse kigasozwa izuba rirenze.

Abategetse gusiba iki gisibo ni abayislam bafite batarwaye, badatwitwe cyangwa  se abana.

Imyemerere ya Islam ivuga ko iki gisibo ari imwe mu nkingi z’idini ya islam, kikaba n’itegeko ugisibye akabihemberwa n’Imana naho ucyirengagije akaba ahombye bikomeye ndetse Imana ikazabimuhanira.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here