Home Amakuru Abayislam baritegura gutangira igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan

Abayislam baritegura gutangira igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan

429
0

Kuri uyu wa gatanu nibwo abayislam bitabiriye isengesho ryo kuwa gatanu wa nyuma w’ukwezi Shaban mu mezi ya kislam ari nabwo bitegura kwinjira mu kwezi kwa Ramdhan aho ushobora kuba kuri uyu wa gatandatu.

Nubwo batari bamenya neza umunsi nyirizina w’uku kwezi, benshi baraha amahirwe uyu wa gatandatu ko ariwo ushobora kuba umusi wa mbere w’gisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, aho abayislam baba batemewere gufata amafunguro ku manywa y’ihangu.

Urubuga rwa twitter rwitwa Haramain rugenzurwa n’ubuyobozi buyobora imisigiti ibiri mitagatifu iri Makkah na Madina, ruravuga ko ruri gusuzuma niba ukwezi kuboneka rugatangaza ko kuri uyu wa gatandatu ari wo munsi wa mbere w’ukwezi kwa Ramadhan.

Hari bimwe mu bihugu byamaze gutangaza ko kuri uyu wa gatandatu ari umunsi wa mbere w’igisibo ibyo bikaba ari Indoneziya, Libani, Maroke na Siriya. Igihugu cya UAE nacyo cyamaze gutangaza ko abashinzwe ibyogajuru muri icyo gihugu nabo babonye ko ukwezi kwa Ramadhan kuzatangira tariki 2 mata.

Igisibo cy’ukwezi kwa ramadhan ni kimwe mu bikorwa ngarukamwaka abayislam bitabira, kukaba kuri mu nkingi 5 zigize idini ya Islam, kugusiba bimaze imyaka irenga 1400 bibaye itegeko ku bayislam bamaze gukura kandi bafite ubwenge, cyakora abarwayi, abagore batwite n’abari ku rugendo bakaba batemerewe gusiba, ariko bakazishyura iminsi batasibye impamvu bari bafite itakiriho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here