Home Amakuru UAE yamaze gutangaza igihe ukwezi kwa Ramadhan kuzatangirira

UAE yamaze gutangaza igihe ukwezi kwa Ramadhan kuzatangirira

160
0

Urwego rushinzwe ibyogajuru muri leta zunze ubumwe z’abarabu (UAE) rwamaze gutangaza ko igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan kizatangira tariki ya 2 z’ukwezi kwa kane uyu mwaka, naho ilayidi ikaba tariki 02 Gicurasi 2022 nyuma y’iminsi 30 yuzuye.

Leta ya UAE yatangaje ko akazi muri iki gihugu ku bakozi bose ba leta kazajya gahera kuwa mbere kugeza kuwa kane kuva saa tatu kugeza saa munani naho kuwa gatanu gatangire saa tatu kugeza saa cyenda z’amanywa, my rwego rwo gufasha abayislam baba bari mu gisibo.

Iki gihugu kandi cyavuze ko ku bikorera bo bagomba gukuriraho abakozi amasaha abiri, hagamijwe ko basoza akazi kare bakajya kwitegura gufata amafunguro yo ku mugoroba.

Amahema yo gufatiramo amafunguro azwi nka Iftar nayo kuri ubu azaba yemewe kongera gukoreshwa,  bikaba bibaye ubwa mbere kuva icyorezo cya korona cyibasiye isi.

Muri aya mahema ingamba zo kwirinda zikazakomeza aho abantu bagomba gushyira intera ya metero ebyiri, kandi hakaba hari abashinzwe kureba ko ingamba zubahirizwa no kubayobora aho kunyura.

Mu gihe cya Ramadhan imigi yose yo muri UAE, iba isa neza kandi yatatswe bikomeye,  aho abayituye bahurira mu mihanda yegereye imisigiti bagafatira ifunguro hamwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here