Home Amakuru Zimurinda Ben Tom uyobora Federation ya Chees yagejejwe imbere y’urukiko

Zimurinda Ben Tom uyobora Federation ya Chees yagejejwe imbere y’urukiko

348
0

kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 werurwe 2022, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha buregamo Bwana ZIMULINDA Ben Tom, Perezida wa Federation Nyarwanda y’Umukino wa Echecs (FEDERATION RWANDAISE DES ECHECS/RWANDA CHEES FEDERATION) FERWADE mu magambo ahinnye y’igifaransa icyaha cyo kunyereza umutungo ungana n’amadolari y’amerika ibihumbi bitanu na magana atanu(5,500$).

Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu zituma bumukekaho gukora iki cyaha ari uko ZIMULINDA Ben Tom we ubwe yemera ko yagiye abikuza kuri Konti ya Federation ayo madolari ariko ntiyerekane ibyo yayakoresheje, bukavuga ko kandi hari Historique ya Banki (Bank Statement), igaragaza ko ayo madolari yagiye ayabikuza, bukavuga ko kandi hari Raporo y’igenzura yakozwe n’Umugenzuzi wa Federation (Internal Audit Report).

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko hari abatangabuhamya batandukanye bagaragaza ko yanyereje umutungo, muri abo batangabuhamya harimo uwavuze ko yabikuje amadolari 2500 hanyuma aza kongera kuyasubizaho, impamvu ya nyuma ngo ni uko hari inyandiko y’akanama ka Komite Olimpike kamusabaga kugaragaza ibyo ayo mafaranga yayakoresheje ariko ntiyagira icyo abikoraho.

Ubushinjacyaha bwashoje busaba Urukiko ko ZIMULINDA Ben Tom yafungwa by’agateganyo igihe cy’iminsi mirongo itatu(30) muri Gereza kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho iki cyaha no kuba hari impungenge ko aramutse arekuwe yatoroka Ubutabera.

Uko Zimurinda n’umwunganizi we bireguye

ZIMULINDA Ben Tom n’Umwunganizi we Me MBONYIMPAYE Elias, babanje kubyutsa inzitizi y’uko yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko yafatiwe ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe, afatwa nta rwandiko rw’Ubugenzacyaha rumuhamagara yigeze abona, urumutumira kuza kwitaba Ubushinjacyaha, avuga ko nta n’urwandiko rumuzana ku gahato yigeze abona, ibyo we n’umwunganizi we babivuze bashingiye ku ngingo ya 28, 29 na 30 z’Itegeko No 027/2019 ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Urukiko  rwavuze ko iyi nzitizi izasuzumirwa hamwe n’urubanza ku birebana n’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Iburanisha ryahise rikomeza aho  ZIMULINDA Ben Tom we n’Umwunganizi we Me MBONYIMPAYE Elias, bireguye ku mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha no ku mpamvu zikomeye zituma yafungwa by’agateganyo.

Ku mpamvu zikomeye zituma yakekwaho icyo uregwa n’Umwunganizi we bavuze ko ZIMULINDA Ben Tom amadolari yabikuje yayakoresheje mu bikorwa bya Federation, ibyo bikaba bigaragazwa na Raporo yakozwe n’Ubugenzuzi bwo hanze (External Audit Report), naho ku birebana na Raporo y’Igenzura ry’imbere (Internal Audit Report), iyi Raporo ZIMULINDA avuga ko atigeze ayimenya cyangwa ngo ayimenyeshwe ko yayibonye mu Bugenzacyaha, aho avuga ko itakozwe mu buryo bukurikije amategeko.

Umwunganizi we Me MBONYIMPAYE Elias, kuri iyi Raporo y’Ubugenzuzi bw’imbere yavuze ko bayinengaho ibintu bitatu aribyo kuba yarakozwe n’Umugenzuzi umwe ibintu avuga ko binyuranyije n’ingingo ya 21 ya Sitati ya Federation, aho yavuze ko iyi ngingo ivuga ko Ubugenzuzi bukorwa n’abagenzuzi babiri, indi nenge yavuze ni uko uwagombaga kugenzurwa atari ahari, naho iya gatatu ni uko uvugwa ko yagenzuwe atigeze abimenyeshwa ngo agire icyo avuga ku biyikubiyemo.

ku byerekeye abatangabuhamya uregwa yireguye avuga ko bafitanye amakimbirane ko ndetse hari na za Raporo zitandukanye zigaragaza ko ayo makimbirane bayafitanye, ari nayo avuga ko ariyo nkomoko y’ibyo aregwa.

Naho ku madolari 2500, ZIMULINDA Ben Tom, yavuze ko ari ayo kugura ibikoresho byo kwigisha umukino wa Echecs (CHEES) mu mashuri, aho yavuze ko yari yabitumye Umutanzaniya yarangiwe na Joseph, akomeza avuga ko ibyo bikoresho atabashije kubizana maze ahita ayasubiza kuri Konti ya Federation, ibintu Me MBONYIMPAYE Elias avuga ko bitakwitwa kunyereza umutungo, kubera ko amadolari yayasubije kuri Konti ibi akaba yabivuze ashingiye ku ngingo ya 10 y’Itegeko No 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Ku byerekeye ifungwa ry’agateganyo Ubushinjacyaha bwasabiye ZIMULINDA Ben Tom gufungwa by’agateganyo mu gihe y’iminsi 30, mu gihe ZIMURINDA yavuze ko asaba kurekurwa by’agateganyo kuko afite abana bakiri bato kandi nyina wabo akaba nta kazi agira, ku buryo babuze n’amafaranga yo kwishyura ishuri kuko ariwe wagombaga kubishyurira, ndetse ko barya ari uko yagiye kubashakira ubuzima.

Umucamanza yasabye  ZIMURINDA ko yazashyira ibyemezo by’amavuko mu buryo bukoreshwa n’inkiko buzwi nka (IECMS) mbere y’uko urubanza rusomwa.

Me MBONYIMPAYE Elias yasabye ko uwo yunganira yarekurwa by’agateganyo kuko nta mpamvu zihari zituma akekwaho icyaha akurikiranyweho ,ndetse ko nta n’impamvu zihari zituma yafungwa by’agateganyo aho yabisabye ashingiye ku ngingo ya 3 n’iya 97 z’Itegeko No 027/2019 ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, cyakora akavuga ko Urukiko rubibonye ukundi ko Urukiko rwazashingira ku ngingo ya 80 y’Itegeko ryavuzwe hejuru,akarekurwa by’agateganyo akagira ibyo ategekwa kubahiriza.

Uru rubanza ruzasomwa kuwa gatanu ku itariki ya 18/03/2022 saa munani z’amanywa.

ZIMULINDA Ben Tom yafashwe avuye mu rugendo aho yari yatumiwe mu mpuzamashyirahamwe y’umukino wa Echecs/Chees muri Afrika y’Iburasirazuba yabereye mu gihugu cya Uganda.

Photo: igihe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here