Home Amakuru Bwa mbere mu nteko y’ubuhinde nta muyislam urimo

Bwa mbere mu nteko y’ubuhinde nta muyislam urimo

310
0

Mu gihugu cy’ubuhinde nyuma yo kwegura kwa Mukhtar Abbas Naqvi minisitiri w’intara akaba n’umudepite rukumbi wari mu nteko ishinga amategeko ubarizwa mu ishyaka rya BJP riyoboye igihugu, iyi nteko y’iki gihugu ubu nta muyislam n’umwe urimo, bikaba bibaye ubwa mbere mu mateka y’iki gihugu.

Mukhtar Abbas Naqvi yeguye kuwa gatatu w’iki cyumweru ku mwanya wa minisitiri ushinzwe ba Nyamuke muri iki gihugu muri guverinoma ya Narendra modi uyoboye ishyaka rya Bharatiya Janata party BJP ribogamiye ku bahindu rigashinjwa kwanga abayislam kuva ishyaka rye ryagera ku butegetsi mu mwaka 2014.

Kuva mu nteko ishinga amategeko y’ubuhinde wa Mukhtar Abbas bibaba byatumye iki gihugu cyandika amateka yo kuba aribwo bwa mbere kibayeho kidafite umuyislam mu nteko kuva cyabona ubwingenge, Ubuhinde bubarura abayislam miliyoni 200 z’abayislam kikaba igihugu cya gatatu gifite abayislam benshi ku isi nyuma ya Indonesia na Pakistan.

Mukhtar Abbas Naqvi yahise asimburwa n’umukinnyi wa filime ariko wagiye muri Politike witwa Smriti Irani w’imyaka 46 y’amavuko.

Ibinyamakuru byo mu buhinde byari byatangiye gushyira mu majwi Naqvi ko ashobora kwiyamamariza kuba Visi perezida w’iki gihugu mu rwego rwo kubaka isura y’ ishyaka rya BJP nk’iryitandukanya n’urwango rukorerwa abayislam. Aya matora ya visi perezida ateganijwe kuri uyu wa 6 mu gihe manda ya Venkaiah Naidu izarangira tariki ya 10 z’uku kwezi kwa munani.

Aljazeera dukesha iyi nkuru iravua ko mu kwezi gushize, BJP yari yagennye Droupadi Murmu ku mwanya wa Perezida w’iki gihugu, aramutse atsinze azaba abaye umugore wa mbere wo mu moko y’abahinde utsindiye uyu mwanya ndetse umugore wa kabiri ubaye Perezida w’iki gihugu.

Itegekonshinga ry’ubuhinde rigena ko ubutegets bugizwe na Perezida na Visi perezida wa repubulika ndetse na minisitiri w’intebe uyobora guverinoma ari nawe uba ufite intebe iganje.

Ishyaka rya BJP riyobowe na Naendra Modi, niryo riyoboye iki gihugu kuva mu mwaka w’2014, rikaba rifite imyanya 91 mu nteko ishinga amategeko cyakora ryo n’andi mashyaka 11 yibumbiye mu cyiswe National Democratic Alliance (NDA) bakaba bafite imyanya 113, naho UPA (National progress Alliance) ritavuga rumwe na leta ribumbye amashyaka 6 rikagira imyanya 124, ariko bose bakaba nta na rimwe rifite umubare munini kurusha BJP.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here