Home Imikino Abanyamakuru bakoreye Ferwafa amaso yaheze mu kirere

Abanyamakuru bakoreye Ferwafa amaso yaheze mu kirere

287
0

Bamwe mu banyamakuru babarizwa mu mikino, bakoreye Ferwafa none amaso yaheze mu kirere.

Mbere y’isozwa ry’umwaka w’imikino 2021/2022, bamwe mu banyamakuru b’imikino bahawe akazi n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’amaguru, Ferwafa.

Aba banyamakuru bagera kuri batandatu, barimo Gakuba Romalio, Rigoga Ruth, Nsengiyumva Siddick, Ngabo Roben, Hitimana Claude na Habimana Sadi.

Aba bari bahawe inshingano kuri Stade ubwo hasozwaga umwaka w’imikino mu bagabo no mu bagore mu byiciro byombi, mu gihe Gakuba Romalio we yahawe akazi tariki 5 Gicurasi 2022 ubwo yagirwaga umuhuza w’amagambo mu muhango wahuje Ferwafa n’abashyitsi barimo Patrick Mboma.

Nyuma y’aka kazi bose bakoze, ntanumwe urishyurwa ndetse ntanuzi igihe bazishyurirwa.

Umwe muri aba waganiriye na UMUYOBORO, yavuze ko muri iri shyirahamwe habamo uburangare bwo kwishyura bamwe mu bo riha ibiraka ariko atari ikibazo cyo kuba yarabuze.

Ati “Ni uburangare no kutabiha agaciro. Nonese wasobanura gute ukuntu umara amezi agera muri atatu utarishyura umuntu kandi amafaranga atarabuze? Njye mbona habamo no kudaha ibintu agaciro.”

Uyu yakomeje avuga ko ikibabaje ari uko hari igihe usanga ibi byose bikorwa Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier atabizi bigatuma bimwangiriza izina.

UMUYOBORO wifuje kuvugana n’Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Muhire Henry Brulant kuri aya makuru, ariko ntiyitaba telefone ye igendanwa.

Bivugwa ko umunyamakuru wakoze umukino umwe, yari guhembwa ibihumbi 50 Frw, mu gihe uwakoze imikino ibiri yagombaga guhembwa ibihumbi 100 Frw.

Bamwe mu banyamakuru b’imikino bakoreye Ferwafa, amaso yaheze mu kirere

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here