Home Amakuru Abakinnyi ba PSG banenzwe nyuma yo gusura Umusigiti i Yeruzalemu

Abakinnyi ba PSG banenzwe nyuma yo gusura Umusigiti i Yeruzalemu

615
1
Al-Aqsa

Abakinnyi banenzwe ni Idrissa Gana Gueye, Presnel Kimpembe na Abdoul Diallo basanzwe ari abayislam banezwe na bamwe mu babakurikirana ku mbuga nkuranyambaga nyuma yo gushyira amafoto yabo basuye umusigiti mutagatifu witwa Al Aqsa uri mu mujyi wa Yeruzalemu ugenzurwa na Israel.

Aba bakinnyi batatu bakinira ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) bagabweho ibitero nyuma yaho basoje umukino wa Super coupe wabaye kuri iki cyumweru i Yeruzalemu muri Israel wahuje PSG na Nantes iyi kipe ya PSG igatsinda ibitego bine ku busa (4-0)

Nyuma y’uyu mukino nibwo ni Idrissa Gana Gueye, Presnel Kimpembe na Abdoul Diallo basuye umusigiti wa Al Aqsa ndetse Idrissa Gana Gueye kuri twitter ye ashyiraho amafoto yifotoreje kuri uwo musigiti ariko anandikaho ko Imana ariyo Mugenzuzi (God is in Control) aya magambo akaba yaratumye abamukurikira bagira icyo bayavugaho.

Benshi muri bo biganjemo abayislam bagaragaje ko bamushimira kuba yasuye uwo musigiti banamushyigikiye ariko abandi bagaragaza ko ari ugushyikira Israel ku bikorwa byayo byo kwigarurira ubutaka bw’ abanyaPalestine.

Umwe muri abo ati: “Uzi neza ko abanyapalestine batemerewe kujya i Yeruzalemu? Uri uwo kugira isoni”, undi nawe yagize ati:“Wemeje ndetse unahanagura ibyaha kubayahudi  none uri kuvuga Imana”

Na none kandi ku rundi ruhande bamwe mu bayahudi nabo ntibigeze bashimishwa n’uru rugendo aho bamusabye ko yari akwiye no gusura insengero zabo, ku rukuta rwa instagram rwa Kimpembe bagize umwe muri bo yagize ati : “Jya no gusura na Sinagoge”

 Ihekalu cyangwa urusengero rw’abayahudi ruri i Yeruzalemu  n’umusigiti wa Al Aqsa ni hamwe mu hantu hatagatifu ku bayoboke b’amadini ya Kiyahudi na Kislam, izi nsengero zikaba ari zimwe mu pfundo rikomeye rituma habaho imishyamirane ivamo intambara hagati y’abanya Palestine n’abanya Israel.

Abanyapalestine bavuga ko yeruzalemu y’uburasirazuba ari umurwa mukuru w’igihugu cyabo, Israel yo yigaruririye Yeruzaremu ya cyera, ndetse na Yeruzalemu y’ubursirazuba n’ agace ka Westbank mu mwaka w’1967, mu ntambara y’iminsi 6, inavuga ko Yeruzalemu yose ari umurwa mukuru wa israle nta kantu na gato kavuyemo.

1 COMMENT

  1. Byo ni ukuri Yerusaremu ni umujyi waba Israel kuva na kera ahubwo bariya Barabu iwabo bwite ni muri za Saud Arabia, n’inabo bagiye guteza akavuyo kubayahudi biberaga iwabo cyane ko uru rusengero rwubatswe na Suleiman (Salomon) Kandi uyu mwami yari umuhudi ntago yari umwarabu tujye dutinya Imana tuvugishe ukuri Makka nicyo cyerekezo cyacu nkaba Islam Kandi ninayo yabarabu. Twere guhohotera abayahudi kubutaka bwabo bwa Yerusaremu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here