Home Amakuru Umwaka mushya wa Kislam watangiye kuri uyu wa gatanu

Umwaka mushya wa Kislam watangiye kuri uyu wa gatanu

544
0

Kuva kuri uyu wa gatanu tariki ya 02 Kanama 2022 nibwo abayislam batangiye umwaka mushya wa kislam uzwi nka Hijri Calendar mu rurimi rw’icyarabu ukaba witwa AlTaqwim al Hijri cyangwa se ukaba uzwi nka Muslim calendar cyangwa se Islamic Calendar.

Uyu mwaka wa kislam ufite amezi 12, ukwezi kukaba gusozwa nimboneko z’ukwezi, uku kwezi kukaba kurangwa niminsi 29 cyangwa 30 bitewe n’uko ukwezi kwabonetse, bigatuma umwaka wa Kislam ugira iminsi iri hagati ya 354 na 355.

Umwaka wa kislam kandi ukaba ugira iminsi mikuru ibiri ariyo ilayidi arizo Ilayidi nto izwi n’abayislam n’abandi bose nka idil Fitri aho yizihizwa nyuma y’imisni 29 cyangwa 30 abayislam bari mu gisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan kumwe mu mezi ari kuri iyi karendari, ndetse n’ilayidi nkuru ariyo Iddil Adha cyangwa se ilayidi y’igitambo, aho abayislam bibuka Iburahima atamba umwana we Ismail Imana ikamushumbusha intama.

Iyi karendari yatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 622 nyuma y’ivuka rya Yezu, ubwo Intumwa y’Imana Muhamad yimukaga ava i Makkah ajya i Madina, ni mu birometero birenga 400, ibi byakozwe nyuma yo gukomeza gutotezwa kubera idini by’abari batuye umujyi wa Makka muri iyo myaka,ndetse abatuye umujyi wa Madina bamwemerera kuzamurwanirira bemera n’idini ya Islam.

Kuva kuwa gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2022 nibwo itariki ya 1 Muharam 1444 (ifatwa nka Mutarama ) nibwo abayislam bari batnagiye itariki ya mbere, gussa mu idini ya islam umunsi ukaba utangira nimugoroba aho gutangira saa sita z’ijoro.

Muri gahunda z’idini ya Islam karendari ya Gregoire (geregwari) ntikoreshwa kuko yo igira iminsi myinshi aho ugereranyije n’iminsi isanzwe ya kislam harimo ikinyuranyo kiri hagati y’iminsi 10 na 11.

Amezi ya kislam atangizwa n’ukwezi kwa mbere Al-Muḥarram (1), Ṣafar (2), Rabīʿ al-ʾAwwal (3) , Rabīʿ ath-Thānī (4),   Jumādā al-ʾŪlā (5),   Jumādā ath-Thāniyah (6), Rajab (7) Shaʿbān(8), Ramaḍān(9), Shawwāl (10)   Ḏū al-Qaʿdah (11)   Ḏū al-Ḥijjah (12)

Muri aya mezi uko ari 12, afatwa nk’amezi matagatifu ni ane ariyo Dhu al-Qadah, Dhu’l-Hijjah, Muharram and Rajab, nako ukwezi kwa Ramadhani ko kubaha ukwezi ko gukoramo ibyiza byinshi aho ubikoze akubirwa inshuro nyinshi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here