Home Amakuru Umunyamakuru yatawe muri yombi azira kwijira i Makkah atabyemerewe

Umunyamakuru yatawe muri yombi azira kwijira i Makkah atabyemerewe

350
0

Polisi yo mu mujyi wa Makkah yataye muri yombi umunyamakuru wita Gil Tamari n’umuturage w’icyo gihugu wagerageje kwinjira ku butaka butagatifu kandi atabwemerewe kuko atari umuyislam, ubuyobozi bw’iki gihugu bukavuga ko agomba kubihanirwa.

Ibiro ntaramakuru by’arabiya Saudite SPA biravuga ko Polisi yataye muri yombi uyu munyamakuru ukomoka mu gihugu cya Amerika ariko ukorera televiziyo yo muri Israel yitwa Channel 13, warenze aho atemerewe kurenga kuko atari umuyislam nkuko amategeko y’idini ya Islam ibiteganya, Polisi kandi ikaba yaranataye muri yombi  umunyaArabiya saudite wamufashije kwinjira muri uyu mujyi wa Makkah  kandi yarasabwaga kumuburira no kutahamujyana.

Gil Tamara yashyize amashusho ahagaragara agaragaza urugendo rwe rwinjira mu mujyi mutagatifu wa Makka ndetse no ku musozi wa Arafat, inkuru yahise isamirwa hejuru na bamwe mu bayislam ndetse n’ubutegetsi bw’iki gihugu, nawe yihutira gusaba imbabazi ko atabikoze yifuza gukomeretse abayislam.

Bamwe mu banyaIsrael nabo basabye leta yabo kumwirukana agasubira iwabo kuko ibyo yakoze ari ukuvogera imyemerere y’abayislam, cykora hari n’abamubwiye ko ibyo yakoze atsinze igitego.

Ibi biro biravuga ko Polisi ya Makkah byamaze gushyikiriza ubushinjacyaha uyu munyamakuru ndetse n’uwamufashije kwinjira kuri ubu butaka kugira ngo buzabaregere iki cyaha bombi bakoze kandi babizi.

Polisi y’iki gihugu isaba abanyamahanga batari abayislam basura Arabiya saudite kugendera ku mategeko agenga iki gihugu ariko no kudahirahira bajya aho batemerewe kuko abafashwe bakurikirwana ku kurenga kuri ayo mategeko bakajyanwa mu nkiko.

Sheikh Abdulrahman Al-Sudais, umuyobozi mukuru wimisigiti mitagatifu mu butumwa bwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2022, yasabye abanyarabiya Saudite kubaha ahantu hatagatifu nyuma y’aho hafatiwe umunya Arabiya sauidte wafashije umunyamakuru w’umunyamerika kurenga imbibi z’aho hantu, anavuga ko uzarenga ku mategeko azahanwa hatitawe aho aturuka aho ariho hose ndetse n’akazi akora akari ko kose.

Kuki utari umuyislam atemerewe gukandagira ahantu hatagatifu

 Mu gushaka kumenya impamvu nyamukuru abatari abayislam batemerewe kujya ku musigiti wa Makkah na Madina, twabajije umwe mu basheikh bo mu Rwanda ariwe Sheikh Kaberuka Nasor adusobanurira ko kutajya ku musigiti wa Makka atari ubushake bw’igihugu nka Arabiya Saudite ko ahubwo ariko Imana yabigennye.

Uyu musheikh avuga ko mu gice cy Qoran cyiswe Taubah (Ukwicuza) umurongo wa 28 ariwo utemerera umuntu wese utari umuyislam kwinjira i Makkah kuko badasukuye.

Uyu murongo wa Qoran niwo utuma iki gihugu kigaragaza inzira utari umuyislam anyuramo atagomba kurenga kandi ubirenzeho akabihanirwa n’amategeko y’iki gihugu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here