Home Amakuru Abayislam ibihumbi birenga 800 biriwe ku musozi wa Arafat

Abayislam ibihumbi birenga 800 biriwe ku musozi wa Arafat

217
0

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu abayislam bari mu mutambagiro mutagatifu bari ku musozi wa Arafat aho bari mu busabe bukomeye, kikaba ari igikorwa umutambagiro ishamikiyeho.

Abo igihigu cya Arabiya saudite kivuga bitabiriye uyu migenzo ukomeye muri iki gikorwa cya Hija ari ibihumbi birenga 800. Byose biri kuri uyu musozi uri mu birometero 20.

Sheikh Murangwa Jamilu uyoboye abayislam 38  bahagurukiye mu Rwanda amaze gutangariza umuyoboro ko abayislam bajyanywe na RMC bose bakoze biriwe ku musozi wa Arafat bakaba banashoje icyo gikorwa cyo gusaba ubusabe butandukanye.

Sheikh Djamilu aravuga ko nubwo hiriwe ubushyuhe bwinshi bukabanza kubangamira bamwe ariko butabujije abanyarwanda gukora ibyo basabwaga byose.

Ku musozi wa Arafah niho intumwa y’Imana Muhamad yavugiye ubutumwa bwa nyuma bwiswe ubwo gusezera, aho yatangarije abayislam ko Imana yabujurije idini..

Hijja ni inkingi ya 4 mu nkingi zigize idini ya islam igakorwa mu buryobw’itegeko n’ufite ubushobozi bw’imbaraga n’umutungo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here