Home Amakuru Menya ibihugu bizaba bifite abantu benshi muri Hijja

Menya ibihugu bizaba bifite abantu benshi muri Hijja

273
0

Hijja ni umutambagiro mutagatifu ukorwa n’abayislam bauvye mu bice bitandukanye ugakorerwa mu mujyi ya Makkah, Indonesia ikaba ariyo izaba ifite umubare w’abantu benshi bazaba bitabiriye uyu mutambagiro ndetse n’ibindi bihugu byo ku mugabane wa Aziya.

Nyuma y’imyaka ibiri abayislam bavuye hirya bo hino ku isi batitabira umutambagiro mutagatifu ugakorwa n’abari muri icyo gihugu gusa nabwo umubare muke, Arabiya saudite yemereye amahanga yose ko bazakira abitabira abatarenga miliyoni bavuye hanze y’iki gihugu.

Ikinyamakuru Saphirnews kivuga ko Arabiya Sawudite yamaze gukora imibare yageneye abayislam bazava mu bihugu bitandukanye hakurikijwe umubare w’abayislam bari basanzwe bakora uwo mutambagiro.

Muri ibyo bihugu nkuko iki kinyamakuru kibivuga, Indonesia niyo iza ku isonga mu gihugu kizaba gitite abantu benshi aho cyemerewe kujyana abakora umutambagiro mutagatifu 100,051 ibindi bihugu bifite umubare munini ni Pakistan izaba ifite 81.132, Ubuhinde 79.237, Bangladesh izaba ifite 57.585 na Nigeria izaba ifite abayislam 43.008

Muri ibi bihugu Nigeria nicyo gihugu cyo ku mubane w’afurika kizaba gifite abayislam benshi ku mugabane w’afurika, ibindi bihugu bizaba bifite abaturage barenga benshi barenga ibihumbi 10 harimo Misiri: 35.375, Ethiopia, Algeria, Maroc, Sudan na Tanzania zifite abaturage barenga ibihumbi 10 kuri buri kimwe.

Uretse ibi bihugu kandi hari ibindi nabyo byemerewe ko abayislam bakora umutambagiro mutagatifu ariko bikaba bifite umubare muto ku buryo bitanageze umubare w’abantu 50, ari naho abayislam bo mu Rwanda bemerewe.

Amakuru atugeraho avuga ko abayislam bazava mu Rwanda bazaba ari 37 cyakora iyi nkuru yo mu Rwanda tukaba tukiyikurikirana kugira ngo tumenye byinshi ku myiteguro iri gukorwa yo kwerekeza muri uyu mutambagiro.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here