Home Amakuru Abarimu bigisha Qoran bahuguwe ku myigishirize yayo

Abarimu bigisha Qoran bahuguwe ku myigishirize yayo

368
0

Kuri uyu wa kane mu kigo ndangamuco wa Kislam kiri i Nyamirambo hasozwe amahugurwa y’iminsi itatu aho bigishwaga imisomere ya Qoran, abahuguwe bakaba bishimira amasomo bahawe kuko agiye kubafasha mu kwigisha abanyeshuri biga Qoran.

Amahugurwa yari amaze iminsi ine, bahugurwaga ku masomo atandukanye kuri Qoran nk’uburyo bwo gusoma Qoran, amategeko ya Qoran ndetse n’umuco ukwiye uranga umwarimu wa Qoran.

Umuyobozi w’ishuri rya Qoran Minani Ismail mu ijambo rye yagaragaje mu gihe cy’iminsi itatu bungutse ubumenyi butandukanye bahawe n’umuhanga mu myigishirize ya Qoran wahoze ari n’umuyobozi wa centre Islamique ariwe MAhfuz wabunguye ubumenyi bwinshi butandukanye.

Asaba ubuyobozi bw’ikigo cya CCI kuba ayo mahugurwa bayagira aya buri mwaka kuko uko isi itera imbere ari nako n’ubumenyi bwa Qoran nabwo butera imbere mu myigishirize.

Umuyobozi w’ikigo cyishuri rya ESSI Nyamirambo Ntamuturano Abdu yashimiye cyane kuba hateguwe amahugurwa y’abigisha Qoran ari igikorwa ubuyobozi bw’ikigo kuko kijyanye n’intego nyamukuru y’iki kigo ubwo cyashingwaga harimo no kwigisha Qoran abana b’abanyarwanda.

Asaba abahuguwe ko kubyo bahawe bagomba kubikoresha neza bakabigeza ku bandi kandi amahugurwa babonye bakayageza no ku bandi batayafite, bityo ubumenyi bahakuye buzafashe abana mu masomo ya Qoran batanga hirya no hino aho bigishiriza.

Abahuguwe bahabwa icyemezo cy’uko bahuguwe

Al haji Mahfuz wahuguye aba barimu ba Qoran yashimiye abitabiriye iki gikorwa, asaba abahuguwe gukoresha neza aya mahugurwa ndetse abemerera ko yiteguye kubafasha mu buryo bwose mu rwego rwo gukomeza gusobanukirwa Qoran.

Yasabye umuyobozi w’ikigo ko hahamagarwa abize qoran bagahugurwa uburyo bwo kwigisha Qoran kugira ngo barusheho kuyimenya neza no kumenya uko yigishwa

Umuyobozi w’ikigo ndangamuco wa KislamAbdellatif yashimiye uwari umuyobozi w’iki kigo ari nawe uri guhugura abarimu ba Qoran kuba ariwe washinze ishuri rya Qoran rimaze imyaka 15, akaba akomeje no kurishyigikira mu buryo bwose,

Uyu muyobozi kandi yanagaragaje ko ayo mahugurwa ari uburyo bwiza bwo gukomeza kwigisha qoran neza abanyeshuri biga qoran,ndetse ko umwarimu akeneye kujyana n’igihe ndetse ibyo yigisha akaba abyumva neza.

Bamwe mu bahuguwe nabo bagaragaje ko amasomo ku myigishirize ya Qoran bahawe yabunguye byinshi, cyane cyane uburyo umwarimu akwiye kwitwara imbere y’abanyeshuri be atabahutaza, atababwira nabi ndetse akirinda kubakubita.

Amasomo aba barimu b’iki kigo ndangamuco wa Kislam bahugurwagaho ni uburyo bw’imisomere myiza ya Qoran , abahuguwe bose ni 13 bo mu mashami y’iki kigo ndangamuco ari i Musanze na kirehe ndetse n’abarimu basanzwe bigisha muri iki kigo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here