Home Amakuru Sobanukirwa igihe Makkah yafotowe bwa mbere

Sobanukirwa igihe Makkah yafotowe bwa mbere

426
0

Muhammad Sadiq bey niwe wa mbere wafotoye Makkah na Madina na bamwe mu bantu bari muri Hijja (Umutambagiro mutagatifu) ubera i Makkka ndetse anafotora imisigiti ya Makkah na Madina ifatwa nk’imisigiti iruta iyindi yose mu idini ya islam.imyaka ikaba ishize ari 161 kuko yawufotoye mu mwaka w’1861.

Uyu Muhammad Sadiq wavutse mu mwaka w’1822 yitaba Imana mu w’1902, ni umunya misiri w’umwenjenyeri, akaba umusigirikare wo ku ipeti rya Col mu gisirikare cy’ingoma ya kislam y’aba uthumaniya (Ottoman), yari kandi umushakashatsi ndetse akaba umubitsi w’abanyamiriri bari bagiye gukora umutambagiro mutagatifu (Hijja) mu gihugu cya Hijaz ni Arabiya Sawudite y’ubu

Akoresheje ubuhanga bwari bwaravumbuwe mu mwaka w’1850 buzwi nka Glace plate negatives, ndetse no kuba yari yarabwigiye i Paris mu kigo cya gisirikare bwakoreshwaga icyo gihe, yabaye umuyislam wa mbere ufotoye ifoto y’umusigiti wa Makkah na Madinah mu mwaka w’1861 ndetse aba uwa mbere wari ufashe amafoto agaragaza abari mu mutambagiro mutagatifu

Uyu mugabo mu mwaka w’1861 yahawe ubutumwa bwo kujya mu karere ka Arabia agahera mu mujyi wa Madina akagera ku cyambu cya Al wajh ndetse agakora ubushakashatsi mbwimbits, yafashe itsinda rito rizamufasha ibikoresho yari yitwaje harimo na Camera, cyakora gufotora ntibyari mu butumwa bwe bw’akazi. Mubyo yavuze harimo uko urugendo rwe rwagenze, uko yasanze muri ako gace gashyuha cyane ndetse n’uko ikirere cyaho kimeze

Mu mwaka w’1880 yashyizwe mu itsinda ry’abanyamisiri bagiye gukora umutambagiro ariwe mubitsi wabo ndetse anashinzwe kurinda Mahmal nka kimwe bihago bikomeye byatwaraga ku mafararasi, kuri iyi nshuro nibwo yongeye gufotora amafoto agaragaza izi nyubako ntagatifu ndetse no mu bindi bice bikorerwamo umutambagiro mutagatifu, nk’abari Arafat na Mina.

Kuri iyi nshuro nabwo Muhammad Sadiq nabwo yatwaye kamera ye, ahari hamaze kuvugururwa uburyo bwo gufotora, aba umuyislam wa mbere ufotoye umusigiti wa Macca, mu buryo bwagutse ndetse na kaaba( Ni inzu iri hagati mu musigiti wa Makkah) ndetse n’abakoraga umutambagiro,bari Arafat na mina.

Umusigiti w’Intumwa y’Imana uri mu mujyi wa Madina nawo wafotowe 1861

Mu mwaka y’1870 nibwo mu mazina ye yahawe izina rya Bey ryari risobanuye ko yakoze igikorwa kidasanzwe aza guhabwa iryitwa Pasha ryari ipeti ryo ku rwego rwo hejuru cyane yabonye nyuma y’imyaka 20, Nyuma yo gusezera mu gisirikare yahawe ipeti rya LIWA ryagereanywa na Jenerali Majoro.

Makkah na Madina ni hamwe mu hantu hatagatifu mu idini ya islam, ni hamwe mu hagize Hajj ikaba imwe munkingi z’idini ya islam, mu ngendo hagati y’1861 n’1881, yasuye ahantu hatandukanye habera Hijja ari nako yahafotoraga, yanasuye umusigiti w’intumwa uri i Madina ndetse anafata ifoto tariki ya 11 Gashyantare 1861, anandikaho ko uko ariwe wa mbere ufotoye kuri uwo musigiti.

Ibyo Sadiq yagezeho byageze ahantu henshi ku isi nko mu bihugu by’abarabu, Uburayi, yatsindiye umudari wa Zahabu mu imurikagurisha ry’imiterere y’isi ryabereye i Venice mu nwaka w’1861,yaje kandi no kwandika igitabo mu 1881 cyitwa itoroshi muri Mahmal ndetse n’ikindi yanditse cyitwa urugendo rwa Hijja yanditse mu 1896.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here