Home Amakuru “Gutuka Intumwa Muhamad ni ukubangamira abayislam” Presida Putin

“Gutuka Intumwa Muhamad ni ukubangamira abayislam” Presida Putin

308
0

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin kuri uyu wa gatatu yohereje ubutumwa ubutegetsi bw’ubuhinde yamagana amagambo yavuzwe n’uwahoze ari umuvugizi w’ishyaka riri ku butegetsi wibasiye Intumwa y’Imana Muhamad, anagaragaza ko ari ukubangamira umudendezo w’idini ya Islam.

Aya magambo Perezida Putin yayatangarije mu kiganiro n’abanyamakuru kiba rimwe mu mwaka, aho yasobanuye ko gutuka intumwa y’Imana ari ukubuza umudendezo idini ya islam n’abayislam.

Aho yagize ati: “Gutuka Intumwa y’Imana ni ukubangamira ubwigenge bw’idini ndetse no gusuzugura abayislam” Aya magambo ya Putin yahise akwirakwira hirya no hino ku isi cyane cyane mu buhinde aho yavugiwe ndetse no mu bihugu byinshi by’abarabu.

Ibihugu byinshi by’abarabu byamaganye bikomeye amagambo yavuzwe n’uwahoze ari umuvigizi w’ishyaka riri ku butegetsi mu buhindi BJP witwa Nupur Sharma aho yibasiye intumwa y’Imana Muhamad amuvugaho amagambo yafashwe nk’ibitutsi.

Ibihugu bya UAE, Oman, Indonesiya, Jordania, Maldives, Bahrain na Libia ni bimwe mu bihugu byamaganye amagambo y’umuvugizi w’ishyaka rya BJP naho kuwa mbere Iran, Qatar na Koweit byo byasabye ba ambasaderii b’ubuhinde muri ibyo bihugu gusobanura kuri ayo magambo

BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko ishyaka rya BJP ryahagaritse uyu mugore wari umuvugizi waryo ndetse n’ushinzwe itangazamakuru mu ishyaka wakwirakwije ikiganiro cyuzuyemo urwango mu rwego rwo guhosha umwuka mubi mu bayislam bo mu buhinde ndetse no mu bihugu by’abarabu.

Iri shyaka ryavuze ko ryamagana ingengabitekerezo iyari yo ituka cyangwa isuzugura agatsiko akari ko kose cyangwa idini, kandi ko ibyavuzwe na Sharma ntaho bihuriye n’ishyaka ari ibitekerezo bye

Si ubwa mbere Perezida Putin yamagana amagambo avugwa ku ntumwa y’Imana aho nko mu kwezi kwa 12 umwaka ushize yamaganye bikomeye ibyakozwe n’iknyamakuru Charlie Hebdo cyo mu bufaransa, aho yavugaga ko bene ibi bikorwa bibuza umudendezo islam ndetse bikarakaza abayislam hirya no hino ku isi.

Perezida Putin avuga ko amagambo nkaya atuma hari imitwe y’iterabwoba iyitaza igakora ibikorwa byo guturitsa ahantu hatandukanye mu rwego rwo kwihimura nk’ibyabereye ku biro by’ikinyamakuru Charlie Hebdo mu mujyi w’i Paris nyuma yo gushushanya Intumwa Muhamad.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here