Home Amakuru Ninjiye idini ntawe unguze – uwahoze ari Pasiteri

Ninjiye idini ntawe unguze – uwahoze ari Pasiteri

631
0

Pasteri Nkurunziza Emmanuel “Kasim” umaze imyaka 7 ari mu idini ya islam avuga ko mu nzira ye ndende yo kuba Umuyislam yanyuze muri byinshi birimo kuba yarahozwaga ku nkenke bikozwe n’umuryango ariko akazihanganira, agasaba abayislam kuvuga ubutumwa bwiza bwa islam nta bwoba bafite kuko bafite ubutumwa bwiza.

Uyu mugabo wari umushumba w’iteorero ry’ababatisita akayobora paruwasi ya Kiramuruzi, gacuba na Nyamiyaga muri Gatsibo yabaye umuyislam mu mwaka w’2017 nyuma y’imyaka irindwi agizwe umupasiteri, avuga ko igitekerezo cyo kuba umuyislam cyamujemo ubwo yafataga bibiliya yera, Ntagatifu, na korowani akabisoma agatangira kubonamo bimwe mu bimenyetso bimwerekeza idini ya Islam.

Aho abereye umuyislam nyuma y’impaka ndende n’uwitwa SEGE mu giterane cyari cyabereye ku murindi w’intwali, yahise yemera kuba umuyislam, inzira itoroshye y’ubuzima iba iratangiye.

Avuga ko ntako atagizwe ngo asubire mu babatisita ariko aratsimbarara bituma yirukanwa munzu yabagamo nk’umupasitori war ugeze ku rwego rwa Archidikoni, aratotezwa ariko yihanganira iryo toteza ryose, ryakorwaga na bamwe mu ntama yari ayoboye ndetse n’abo mu rugo rwe.

“Ubu njya nshimira Imana ko maze nk’ukira urutoto mbere nari umuntu ufite ibiro 78, kuko hari igihe natotejwe nsigarana ibiro 45 ariko ubu ndatuje, nariyakiriye ku bw’Imana” Pasteur Emmanuel Kassim asobanura inzira ikomee yanyuzemo

Nkurunziza Emmanuel usigaye yitwa Kassim wahoze ari Pasiteri akinjira Islam

Uretse uku gutotezwa avuga byatumye ibiro bye bigabanuka, yajyaga anakira impapuro zidasinyeho zizwi nka Tracteur ndetse rimwe na rimwe akangirizwa inzu aho yasangaga yandujwe, cyakora akavuga ko byose yabyihanganiye.

Agira ati: “Habaye ikibazo kinateye ubwoba urumva Nabonaga tracteur (inzandiko zitera ubwoba) munsi y’inzugi, tracteur nyinshi, nkabona ku nzu amazirantoki urabyumva nawe, biba ibibazo”

 Nyuma y’uko ibibazo bikomeje, Pasteur Emmanuel Kassim avuga ko mu rugo rwe naho intambara yari yose nyuma yo kubona ko ubuzima buhindutse ndetse ibyo yabonaga bitakiza, bituma habaho imigendekere mibi mu rugo kugeza ubwo yaruvuyemo agacumbika ku ruhande akaba ubu yibana.

Yemeza ko kwinjira idini ya islam nta kintu na kimwe yahawe uretse ikanzu bahise bamwambika nayo atayisabye ndetse n’akagofero gato, ahubwo akemeza ko iyo biba kumugura batari kubibasha na gato

Abisobanura agira ati: “Abantu bazumva ubu butumwa bazumve ko ninjiye idini ntawe unguze kuko abayislam ntibari kubona icyo bangura kandi nta muntu wagura undi”

Avuga ko inzira yo kuba umuyislam yamugoye bikomeye bitewe n’umwanya yari afite ariko kubera kwihangana abantu batangiye kumenyera ko koko yahindutse we.

Mu myaka 7 amaze muri Islam avuga ko atabarura abantu bamaze kuba abayislam abakoreye ibwirizabutumwa, agasaba abayislam kuvuga ukuri bagatangaza idini yabo abantu bakayimenya ntacyo bishisha.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here