Home Amakuru Yatawe muri yombi azira ubutumwa busabira umwamikazi Elisabeth

Yatawe muri yombi azira ubutumwa busabira umwamikazi Elisabeth

249
0

Igipolisi cyo mu gihugu cya Arabiya Sawudite cyataye muri yombi umugabo washyize ahagaragara amashusho agaragaza inyandiko zanditseho ko ari gukora umutambagiro mutagatifu muto uzwi ku izina rya Umrah mu cyarabu avuga ko awuhoze ku bw’umwamikazi Elizabeti w’ubwongereza uherutse gutanga.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Yemeni yashyize aya mashusho ku rubuga rwa Twitter rwe kuwa mbere w’iki cyumweru ari ku butaka butagatifu ku bemera idini ya islam buri i Makkah aho yari afite igitambaro cyanditseho amagambo agira ati: “Umrah ku bw’umwamikazi Elizabeth II , Turasaba Imana ko yamwakira mu ijuru ndetse no mu ntungane”

 Aya mashusho niyo yatumye abakoresha twitter mu gihugu cya Arabiya saudite basaba ko uyu mugabo yafatwa agakurikiranwa imbere y’amategeko. Arabiya saudite ntiyemera abakora umutambagiro baririmba cyangwa se bakajyana amabendera u mutambagiro.

Ikinyamakuru the guardian kiravuga ko nubwo byemewe gukorera umutambagiro muto cyanga munini ku bayislam bapfuye ntibyemewe kuwukorera abatari abayislam barimo n’umwamikazi wari umuyobozi w’ikirenga w’iterero ryo mu bwongereza akaba umubyeyi w’itorero rya Anglican ku isi hose.

Umrah ni umutambagiro mutagatifu muto ukorwa igihe cyose, ukaba utandukanye na Hijja yo ikorwa rmwe mu buzima bw’umuntu ikaba kandi ifite igihe kizwi cy’ukwezi kwa 12 kuri karendari ya kislam, igahuza imbaga y’abayislam baturutse hirya no hino ku isi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here