Home Amakuru Ikigo Oltranz kiri gufasha ibindi bigo gukoresha ikoranabuhanga rihendutse.

Ikigo Oltranz kiri gufasha ibindi bigo gukoresha ikoranabuhanga rihendutse.

232
0

Iki kigo cyitwa Oltranz gisanzwe gikora ibikorwa byo gufasha ibigo binini n’ibito gukoresha ikoranabunahanga kiravuga ko kuri ubu cyashyize ahagaragara uburyo bwo kwishyurana no kohereza ubutumwa bugufi ndetse no gukoresha imibare mu rwego rwo gufasha ibi bigo kugera ku ntego.

Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha iki kigo bwana Abubakar Byabagabo, avuga ko Oltranz yazanye ibisubizo bitandukanye bifasha abakoresha ikoranabunaga nko kwishyurana binyuze mu ikoranabunga bukaba uburyo bwizewe cyane bufasha abishyurana aribwo buzwi nka payment solution.

Ubu buryo bufasha abishyurana gukorera ku gihe ndetse no kugendana n’ikoranabuhanga isi igezeho bita mu ndimi z’amahanga Digital world.

 

Ubundi buryo butanga ibisubizo ku ikoranabunga ni ukumenyekanisha ibikorwa cyangwa ubucuruzi hakoreshejwe ubutumwa buzwi nka basessms, ubu buryo bukaba bufasha ibigo binini n’ibito kohereza ubutumwa bugufi ku bakiriya babo cyangwa abo bafitanye gahunda bikabafasha kugera kuri benshi icyarimwe.

Iki kikaba igisubizo gikemura ibibazo byo kuba hari abashobora kwitwaza ko batabonye ubutumwa bagendeye ko hari abahisemo gukoresha imbugankoranyambaga bityo utaziriho uwo mwanya akaba atabasha kubona ubutumwa buri ngombwa ku gihe.

 

 

Basesms aho wohereza ubutumwa bumwe ku bantu benshi

Oltranz ivuga ko kohereza ubutumwa ku bantu benshi ari kimwe mu bisubizo bafite bibyara umusaruro kandi bikanagabanya igihe abantu bari gukoresha ku bakiriya babo, ababuhisemo nibo bahitamo abo batumira n’ubutumwa bari bwohereze.

“Ikigo gikoresha basesms nicyo ubwacyo cyandika ubutumwa buri bwoherezwe, uruhare rwabo kuri twe ni ukwiyandikisha, muri Oltranz, ubu butumwa bufasha abakiriya babo kuko babunona nka sms bidasabye internet” kandi bukaza mw’izina ry’ikigo ubwacyo ibi bigatuma abakiriya baruhasho kumenya icyo kigo.

Umuyobozi muri Oltranz avuga ko mu rwego rwo gufasha abakiriya no kubaha uburyo bwinshi bwo gukoresha ikoranabuhanga ko bamaze gukora Application yo muri telephone yanditseho basesms yorohereza buri wese ufite smartphone kohereza ubu butumwa ku buryo ikigo gishobora kohereza abantu ubutumwa mu matsinda (groups) cg se nimero za telephone ziri muri telefoni irimo iyo application.

 Iki kigo cya Oltranz gisanzwe kizobereye mu gukora “software” kivuga ko uretse basesms na payement solution bafite n’ubundi buryo bwo gukoresha amabwiriza hakoreshejwe imibare. Ubu buryo busanzwe buzwi nka USSD aho Oltranz ifasha ibigo binini n’ibito kumenyekanisha ibikorwa byabo hakoreshwejwe telephone bidasabye ubumenyi bwinshi ku ikoranabuhanga urugero hano mu Rwanda harimo nka IREMBO rikorana na Oltranz.

Urugero hano rutangwa ni nk’ubukoreshwa n’ibigo bitandukanye hano mu Rwanda harimo nka MTN na AIRTEL aho nko kubitsa no kubikuza amafarnaga kuri telefoni aho wandika * imibare # ugakurikiza amabwiriza.

Bumwe mu buryo bukoreshwa mu kwishyurana kandi bufasha impande zose

Ubu buryo bwose uko ari butatu bukoreshwa mu gufasha abakora ubucuruzi cyangwa batanga serivise zitandukanye kuzibona abazikeneye batiriwe bava aho bari cyangwa se bakamenyeshwa ibikorwa bitandukanye mu buryo bworoshye.

Kuri Murandasi (website) ya Oltranz ariyo www.oltranz.com niho ubu buryo uko ari butatu bugaragara ndetse hakaboneka n’ibisobanuro byimbitse kuri izi mpamvu zose zigaragaza uko zikora n’uburyo bukoreshwa, cyangwa se bugatangwa ku buryo burambuye ku murongo wa telefoni ariwo 0781188111

Oltranz ni ikigo gikora za porogaramu z’ikoranabuhanga zigamije gufasha ibigo bindi bitandukanye kumenyekanisha ibikorwa mu buryo budahenze, ikaba ikorera mu bihugu bya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ububiligi, Israel, Ukraine, Ubuhinde, Nigeria n’u Rwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here