Home Amakuru Algeria: Perezida Emmanuel Macron yasuye anafungura umusigiti

Algeria: Perezida Emmanuel Macron yasuye anafungura umusigiti

168
0

Mu rugendo ruto perezida w’ubufaransa yakoreye mu gihugu cya Algeria mu mpera z’icyumweru gishize yasuye anafungura ku mugaragaro umusigiti munini uri i Alger mu murwa mukuru w’igihugu cya Algeria.

Uyu musigiti mukuru w’i Alger wasuwe n’uyu muperezida niwo munini i Alger ukab ari na mushya ufite umunara upima uburebure bwa metero 265, ukaba ufite inzira y’amashanyarazi igenderwamo izwi nka Ascenseur.

Uyu munara wa metero 265, uje usimbura indi minara minini harimo nk’umunara wa bazirika ya Notre Dama D’afriue yubatswe watashye mu mwaka w’1872 , usimbuye kandi umunara munini Hassan II i Casablanca wari ufite metero 210.

Uko biri kose Uyu musigiti munini wa Alger niwo uri muri kariya karere kanini cyane kandi uteye amabengeza, watangiye kubakwa mu mwaka w’2012 usozwa tariki ya 2019, uwawushushanyije ni umudage w’umwubatsi witwa Jurgen J.K.Engek ariko ukomezwa n’abashinwa , abadage bagize ubwoba bwo gukomeza kuwubaka kuwugeza ku gasongero kuko bavugaga ko utazarangira.

Uyu musigiti ufatwa nk’umwe mu misigiti minini ku mugabane w’afurika ndetse ukaba ari nawo ufatwa nk’uruta iyi yose yo kuri uyu mugabane ugakurikira mu bunini umugigiti mutagatifu wa Makka na Madina iri mu gihugu cya Arabiya Saudite.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here