Home Amakuru Umuryango Istiqaama ugiye kubakira abanyakarongi umusigiti w’igorofa

Umuryango Istiqaama ugiye kubakira abanyakarongi umusigiti w’igorofa

2269
3

Abayislamu bo mu karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura, mu gihe cy’amezi atandatu bagiye kubakirwa umusigiti mushya w’icyitegerezo, ni uzasimbura uwari uhari mu myaka 12 ishize, uwari uhubatswe ukaba warasenywe muri gahunda yo kwagura umuhanda uva Kibuye ujya i Karongi ahitwa ku munara.

Kuri iki cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018, nibwo ahari umusigiti wa Shitingi hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa umusigiti w’igorofa w’icyitegerezo.

Mufti w’u Rwanda wungurije, Uyobora Istiqaama mu Rwanda, uburundu na RDC n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Bwishyura (wambaye ikoti ry’ubururu bwerurutse)

Mu ijambo rye, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura Uwimana Phanuel yasabye abaterankunga bagiye kubaka umusigiti mu murenge ayobora, ko bazawubaka ukaba mugari ku buryo igihe baba babonye abandi bayoboke bazabona aho gukora isengesho, kuko n’ubusanzwe abayislam basanzwe bafite umuco mwiza.

Said bin Ahmed al Hattali uyobora ishami ry’umuryango nterankunga wa kislam wo mu gihugu cya Oman witwa Istiqaama yavuze batangiye ibikorwa byabo mu Rwanda mu mwaka 2015, ariko ko bifuza gufatanya n’umuryango mugari w’abanyarwanda gukora ibikorwa bitandukanye birimo nk’iki cyo kubaka umusigiti mu murenge wa bwishyura mu karere ka Karongi.

Uko umusigiti uzaba umeze igihe uzaba umaze kuzura

Yakomeje avuga ko nka Istiqaama bishimira gukorera mu Rwanda kuko u Rwanda rufitanye amateka akomeye n’abanya Oman kuko hari benshi mu banya Oman bavukiye, banakurira mu Rwanda.

Uretse iki gikorwa, Said bin Ahmed al Hattali yavuze ko bazakora n’ibindi bikorwa birenze icyo kubaka umusigiti muri aka karere ka Karongi, nkuko bateganya no kubikorera ahandi hatandukanye mu gihugu.

Mufti w’u Rwanda wungirije Sheikh Saleh Nshimiyimana yavuze ko bishimira kuba uyu musigiti ugiye kubakwa nyuma y’inzira ndende banyuzemo irimo iyo kubura ibyangombwa ariko ko kuri ubu buri kintu cyose kiri ku murongo.

Yashimiye cyane abayislam bo mu karere ka Karongi kuba barihanganye igihe kirekire abasaba kudacika intege ku bihe birebire babayeho batagira umusigiti.

Abayislam b’i Karongi beretswe uko umusigiti uzaba uteye igihe uzaba wuzuye

Sheikh Saleh kandi yaboneyeho gushimira ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda bufata abanyarwanda bose kimwe ndetse buri munyarwanda akishyira akizana mu myemerere ye.

Umwe mu baturage bavuganye na umuyoboro.rw bawutangarije ko bishimiye iki gikorwa kigiye gutangira cyo kubaka umusigiti, kuko bamaze igihe kinini bakorera isengesho muri Shitingi, ihamaze imyaka irenga icumi.

Abayislam b’i Karongi bamaze imyaka 12 basengera muri Shitingi

Nkuko bitangazwa n’abagiye gutangira kuwubaka, bavuga ko guhera kuri uyu wa mbere tariki 26 Ugushyingo aribwo ibikorwa byo kuwubaka bitangira.Biteganijwe ko uzuzura mu gihe cy’amezi 6.

Iyi nyubako izaba igeretse rimwe aho izaba igizwe n’umusigiti, ibyumba bitatu, ishuri rya Qor’an, ubwiherero n’aho imodoka zihagarara (Parking).

Uzuzura utwaye miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda. Ahazubakwa uyu musigiti hari hasanzwe hari umusigiti wa shitingi, utaheshaga ishema abayislamu ba Karongi n’ubuyobozi bwaho muri rusange.

3 COMMENTS

  1. Assalam Alaikum
    Nyuma y ukwemererwa Alihamdilllah twari twatangiye kubakirwa Ariko ubu Akarere karaduhagaritse
    Ariko Mufuti N ubuyobozi barimwo kubyigaho Inshaallah Ngo Dutegereze twizeye Iyubakwa rirakomeza vuba aha Inshalllah
    Houssein Bakinamurwango arabizi neza

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here