Home Amakuru Sobanukirwa aho ijambo “Abasirimu” rikomoka

Sobanukirwa aho ijambo “Abasirimu” rikomoka

3155
0

Kuva aho u Rwanda rwinjiwe n’abazungu mu mpera z’ikinyejana cya 20, ni ukuvuga mu mwaka w’1894, hatangiye kumvikana izindi ndimi zitari ikinyarwanda, ariko urwaje ku isonga ni igiswahili kuko arirwo rwari rumaze igihe kinini ruvutse kandi ruvugwa n’abirabura.

Mbere y’uko abazungu binjira mu Rwanda, abagerageje kwinjira mu Rwanda ni abarabu, ariko bifuzaga gucuruzanya n’abanyarwanda ariko Umwami Kigeli IV Rwabugiri arabyanga basubirayo, gusa ntabwo bahagaritse ubucuruzi kuko boherezaga abatanzaniya bakaba aribo baza kubacuriza.

Aba birabura bari bavuye mu burasirazuba bw’afurika batumwe n’abarabu nibo bazanye bwa mbere mu Rwanda ururimi rw’igiswahili cg igiswayire, amateka anavuga ko Umwami Kigli IV Rwabugiri ariho yakimenyeye nubwo ngo kitari cyinshi cyane.

Abadage binjira mu gihugu nabo binjiye bavuga igiswayire bafite n’abasemuzi, gusa abadage ntibahatinze nyuma yo gutsindwa intambara ya mbere y’isi, bazungurwa n’ababirigi nabo bifashisha igiswayire kuko Umwami Yuhi V Musinga yaracyumvaga.

Abasirimu

Nkuko umuyoboro.rw wabisobanuriwe n’umusaza Munyetwali Sudi, wavukiye agakurira i Kigali akaba yarakurikiranye amateka y’u Rwanda, avuga ko abasirimu ari ijambo rifitanye isano n’idini ya Islam kuko mu ijambo “abasirimu” harimo Muslim aribyo bisobanura umuyislam. Uyu musaza akomeza avuga ko mu bihugu bituranye n’u Rwanda nko muri Kongo Mbirigi, uwabaga umuyislam bamwitaga Mungwana (injijuke) kuko ikinyuranyo cya Mungwana ari Mjinga(Injiji), abakoreshaga igifaransa bo bakaba babyita ko umuntu ari civilisé (umuntu wahindutse). byaje guhinduka biba umusirimu.

Iri ni isoko rya Nyarugenge mu myaka ya cyera (photo:Igihe)

Iri jambo ry’ubusirimu rikaba ryaratangiye kuvugwa cyane aho bamwe mu banyarwanda batangiye kwiga, bagatora umuco w’abazungu,abafashe uwo muco nibo abandi banyarwanda bahise bita abasirimu, rikaba ryaratangiye gukoreshwa ahayinga mu mwaka w’1930.

Yagize ati: “abantu bagiye mu ishuri bakagira imibereho itandukanye n’iy’abaturage bagasa nk’aho bagiye kwitwara nk’abazungu mu buryo bwo kubaho mu rugo,mu myambarire, mu migirire, abo nibo biswe abasirimu.

Uyu musaza avuga ko abize bagize ikibazo gikomeye kuri Kiriziya gatorika kubera ko itari ikibafiteho ijambo nk’uko irifite ku bandi baturage, kuko bumvaga ko hari ibitekerezo batanga

Uretse kuba abasirimu bari barize banavugaga igiswayili kuko bafashaga ubutegetsi bw’abakoroni, ibi bikaba byaatumye havuka itsinda ryishya ry’abaturage rikorera mu mugi ridaturanye n’abandi baturage bituma mu mwaka w’1946 bashinga icyo bise Cité indigène yari ihuriwemo n’abayislamu ndetse n’abasirimu, bagaturana badatuye hamwe ( muri za quartiers), Qartier z’abayisilamu zitwaga camps Swahili naho Qartier z’abasirimu zikitwa Camp Belge arizo abanyarwanda bise Amabereshi .

Abenshi mu batuye Kigali ni abasirimu

Munyentwali avuga ko Cite indigene nta wundi muntu wari wemerewe kuyituramo uretse abayislamu n’abasirimu (Abakoreraga abakoroni ni ukuvuga abakozi n’ababoyi babo) kuko bagiraga n’amategeko yihariye(status) adahuye n’ay’abandi baturage, nko kuba bafite abategetsi babayobora ndetse n’ubucamanza bwabo bwihariye. Abenshi muri abo ni nabo bagiye bavamo bakaba abayislam kuko bari baturanye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here