Home Amakuru Yagiye kwiga muri Uganda, asanga umuryango we barawishe

Yagiye kwiga muri Uganda, asanga umuryango we barawishe

2416
1

Gakuba Felix Abdul Djabar uzwi ku izina rya Romario ni umunyamakuru w’imikino uzwi mu Rwanda, aho kuri ubu akora akazi nk’umunyamakuru kuri televiziyo mpuzamahanga AZAM TV yerekana imipira itandukanye muri aka karere U Rwanda ruherereyemo.

Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yabaye yaragiye kwiga amashuri yisumbuye mu gihugu cya Uganda ahitwa Light College Katikamu, aho yagarutse mu Rwanda asanga umuryango we wose warazize jenoside yakorewe abatutsi, mbere ya jenoside bari batuye mu Biryogo ahitwa Avenue Paul VI (Soma aveni poro sisi).

Mu kiganiro yahaye umuyoboro.rw yavuze ko gutoteza abatutsi atari ibintu byabaye mu gihe cya jenoside gusa, kuko byatangiye cyera ari nacyo cyatumye yoherezwa n’ababyeyi be kujya mu gihugu cya Uganda kwigayo kuko mu Rwanda, hari igihe watsindaga ariko ntuhabwe ishuri wifuza.

Romario avuga ko umuryango we wari wifashije, ku buryo abantu bari batuye mu Biryogo bazi Gatera Pierre nk’umugabo utaragiranaga ikibazo n’umuntu n’umwe akaba yarakoraga mu mushinga w’abanyamerika witwa Peace corps ndetse aza no gukora muri USAID kuko yari azi icyongereza.

Uyu mugabo avuga ko ise  yamwoherereje muri Uganda kwigayo kubera ko mu Rwanda gutsinda uri umututsi bitakundaga naho barumuna be babiri bajyanwa i Burundi kwa nyina, gukomerezayo amashuri, ariko bo bagarutse mu Rwanda, nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ndetse baranicwa.

Imwe mu mpamvu yatumye ise amujyana mu gihugu cya Uganda, byatewe n’uburyo yakundaga icyongereza, nawe akumva yifuza kumenya urwo rurimi bituma amwohereza muri Uganda ku buryo amafaranga y’ishuri yayoherezaga kuri ambasade ya Amerika muri Uganda akaba ariko ayafata.

Ubwo indege y’Uwari Perezida Habyaraimana yahanurwaga yari mu mwaka wa kane w’amshuri yisumbuye muri Uganda, aho ndetse yahise ahungabana bikomeye agendeye ku mwuka w’urwango wari mu Rwanda yari asanzwe azi kandi abona.

Indegeya Habyarimana igianuka hari abantu bishimye ngo bagiye gutaha ariko njye ndababara cyane, ibyo nabonaga kuri televisiyo n’ibinyamakuru byatumye mbungabana cyane, nti umuryango wajye ntawo nzasanga, kandi koko naraje nsanga barabishe”

Ibyo Gakuba Abdul Djabar Romario yatekerezaga muri Uganda nibyo yaje asanga byarabaye kuko umuryango we wose wishwe akaba ariwe wasigaye wenyine.

nagarutse mu Rwanda jenoside yararangiye, ariko ngaruka nsanga nta babyeyi, papa na mama bombi barabishe, baguye mu bafurere hariya muri saint joseph i Nyamirambo.”

Romario avuga ko ababyeyi be bari kumwe n’abana babiri bakuru uwitwa Jimmy na Veve biciwe hamwe muri saint Joseph yahoze ari EMN, naho bashiki be babiri bato bari i Gitwe kwa mukuru wa sekuru ubyara nyina witwaga Pasiter Rufuku wari mu zabukuru, amakuru yamugezeho ni uko yishwe n’abaturanyi ndetse n’abana b’aba pasiteri b’i Gitwe.

bambwiye ko ngo babasanze mu rugo encore pure que ca, babica ku isabato, bategereje ko isabato irangira, nibwo babishe babazingira mu matapi yari araho mu rugo, ababyeyi batakambye bati muturekere abana, abo muri urwo rugo nta numwe wasigaye”

Romario avuga ko nka mushiki we muto we yishwe nabi kuko mbere yo kujugunywa muri WC yakubiswe ipiki mu mutwe asaba imbabazi interahamwe ariko zirazimwima

Ubwo yavaga kwiga mu gihugu cya Uganda yababajwe no kuba yarabuze umuryango we wose ndetse n’abo mu miryango yabo ku buryo nko kwa sekuru ubyara se nawe wari uzwi cyane mu Rwanda, kuko ni umwe mu bashinze itorero ry’abangirikani mu Rwanda witwaga Archbishop Gakware Feston, basigaye ari babiri gusa

Mu muryango wa sogokuru ubyara papa, dusigaye turi babiri, kuko barumuna ba papa barabishe abandi bapfa nyuma ya jenoside kubera ingaruka zayo, nsigaranye na Rutayisire Angelique mushiki wanjye wo kwa datawacu nawe uba mu bufaransa”

Romario avuga ko yamenye kandi ko na sekuru Archibishop Gakware Feston wari utuye i Rusatira ahitwa i Cyinkanga, yiciwe ku isoko ndetse ashinyagurirwa abwirwa ko akwiye kujya gukamisha inka ze ko abamwishe ari abari abakozi be yari abeshejeho umunsi ku wundi, ndetse abandi yarabafashije kwiga.

Nyuma ya jenosiye yakorewe abatutsi abayeho ate

Gakuba Abdul Djabar Romario avuga ko nyuma yo kugaruka mu Rwanda agasanga umuryango we barawishe yatangiye ubuzima nk’imfubyi zindi zose yishakishiriza.

“nari nsigaje imyaka ibiri ngo ndangize secondaire, ariko nkibaza ngo ninde uzanyishyurira minerval, sinifuje kugira uwo ndushya ngo urabona minerval, urabona iki, nagombaga kwiranaho”

Romario avuga ko yahise agendera ku mpanuro ababyeyi be bamuhaye ubwo yari agiye kugenda, kuko yazubakiyeho zikaba zinamugejeje aho ageze ubu, zirimo kuba baramubwiye ko akwiye kwizera Imana, kubana n’abantu bose ndetse no gukora cyane kugira ngo azitunge yibesheho.

Yagize ati: “Izi mpanuro zaranyubatse cyane kuko na nubu nzigenderaho, yewe Papa yageze aho arambwira ati ushobora kuzabaho uri wenyine nta banyamuryango ufite, uzibesheho ukoresheje ubwonko bwawe”

Izi mpanuro ngo nizo zatumye yumva ko agomba kwiga yishatsemo ibisubizo, ku buryo amafaranga ya mbere y’ishuri yayakuye mu kwigisha  cyongereza i Ngoma muri Butare, aho abo yigishaga 50,000 ajya kwiga mu kigo cya APRED Ndera aza kuhava bajyanwa muri Kigali international academy ahahoze ETO yaje guhinduka IPRC Kigali ubu.

Avuga kandi ko andi amafaranga yayahawe na USAID aho ise yakoraga, yamufashije kwishyura ishuri n’ibikoresho by’ishyuri ndetse amufasha kugura ibikoresho byo kwerekana firime muri Salle ku Kimihurura ahitwa mu myembe, ndetse akanerekana na Firime muri Weekend muri Kigali international School nyuma yo kubisaba ubuyobozi bw’ikigo bukabimwemerera, abasha kwiga yiyishyurira.

“nta muntu nigeze nsaba ikaramu, nta muntu nigeze nsaba ikayi cyangwa se ibikoresho by’ishuri, urumva ko za mpanuro zamfashije cyane”

Nyuma yo kubura umuryango we muri jenoside yakorewe abatutsi, Gakuba Abdul Jabar avuga ko nubwo abaheruka mu mwaka 1992 aho bahuriye i Bujumbura mu Burundi bari mu biruhuko, yishimira kuba impanuro ababyeyi be bamuhaye arizo zamugize uwo ariwe, zamufashije kwigira, akaba ahagaze neza, ariko kandi agashimira cyane Imana kuko ariyo itanga igeno uko ishaka.

Aharanira  kubana na buri wese amahoro, agashimishwa no kuba ari umwe banyarwanda batanga umusanzu we ku Rwanda nk’umunyamakuru w’imikino. Kuri ubu Gakuba Abdul Jabar Romario ni umugabo waremye umuryango ugizwe n’umugoe n’abana bane. Ni umwe mu banyamakuru bo mu Rwanda uvuga akandika neza, ururimi rw’Ikinyarwanda, icyongereza, igifaransa,igiswayire ndetse n’ikigande yungukiye mu gihugu cya Uganda.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here