Home Amakuru Abana babiri bagiye muri Koweit mu marushanwa bagarutse.

Abana babiri bagiye muri Koweit mu marushanwa bagarutse.

2127
0
  • Nta numwe waje muri batanu ba mbere
  • Mu icumi ba mbere nta numwe wajemo
  • Ubufasha bwa mwarimu burakenewe

Abana babiri b’abanyarwanda bari bagiye mu gihugu cya Koweit  mu marushanwa mpuzamahanga yo gusoma Qor’an ku nshuro ya 10, bagarutse kuri uyu wa kane  ku mugoroba, ariko bakaba batarigeze baza mu icumi ba mbere .

Ku kibuga cy’indege uretse umuyobozi ushinzwe iterambere rya Qoran mu muryango w’abayislmu mu Rwanda ndetse nushinzwe ibwirizabutumwa muri Rmc nta bandi mu bayobozi b’uyu muryango bari bahari, uretse ababyeyi n’inshuti z’imiryango yabo

Ku isaa kumi n’iminota icumi, nibwo batangiye gusuhuzanya n’imiryango yabo ndetse banabashimira uburyo bitwaye nubwo nta gihembo bazanye

Mu kiganiro aba bana babahaye umuyoboro bavuze ko muri rusange bitwaye neza, kandi ko babonye ko kugira ngo utsinde ari ukurushaho gusoma Qoran cyane no kwita ku mategeko yayo.

Hakizimana Ramadhan uvuka i Rubavu, niwe wahagarariye u Rwanda muri aya marushanwa mu cyiciro cy’abantu bakuru avuga ko muri rusange yitwaye neza kuko ahakuye n’impamyabumenyi y’uko afite qoran yose mu mutwe, akavuga ko ntacyo yabuze ariko imana yabigennye.

abo twarushanijwe ntacyo bandushije, gusa ni Qadar(igeno) rya Allah, naho ubundi sinavuga ngo hari icyo bandusha, ni uko hagomba kubaho uwa mbere  kugeza kuwa nyuma”

avuga ko gufata Qoran yose mu mutwe byamutwaye amezi 11 ubwo hari mu mwaka wa gatanu, ariko akomeza kuyisubiramo buri munsi murwego rwo kuyisigasira, ibi akabifanya no kuba yiga amashuri asanzwe aho ageze mu mwaka wa gatanu mu gihugu cya Uganda 

Ramadhan yegukanye umwanya wa 25 mu bihugu 65 byitabiriye aya marushanwa.

Mugabe Abdulkarim afite imyaka 11, yahagaririye u Rwanda mu cyiciro cyabana bari munsi y’imyaka 11, aho nawe atashoboye kuza muri batanu ba mbere, ariko akaba avuga ko kuba ataritwaye neza, akaza ku mwanya wa 12 harimo kuba yaribukijwe bikaba aribyo bituma amanota agenda ariko ko muri rusange abana barushanijwe batabarushaga cyane.

“icyerekana ko ari Qafar(igeno) ntabwo ari ukuvuga ngo  hari ikintu baturusha kiri aho, Imana niko yari yabishatse, ibizamini nakoze hano kwa kadafi byari bine nari hariya bambajije bitatu barananyibutsa gusa ntabwo badusize cyane”

uyu mwana avuga ko yaatangiye gufata Qoran afite imyaka irindwi ayisoza afite imyaka icyenda, mu mashuri asanzwe akaba yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza mu gihugu cya Uganda, aho asanzwe atsinda cyane.

Aba bana bombi basaba bagenzi babo gufata Qoran mu mutwe kuko ari kimwe mu gitabo kizabafasha no mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Sheikh Ally Kajura, wagiye aherekeje aba bana yavuze ko muri rusange bitwaye neza ndetse banakunze uburyo abana babanyarwanda bitwaye mu misomereye yabo ku buryo hari ibihugu byinshi byabarabu bitabonye abantu babihagararira

Avuga ko ubuhanga bwa Qoran bujyana n’ikibonezamvugo cy’icyarabu,bityo abana babanyarwanda kuba icyarabu atari ururim rwabo bifasha abagikoresha gutsinda neza.

Sheikh Kajura avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu kisomere ya Qoran  bita ku bana bafashe Qoran ndetse banazirikana bikomeye abarimu bayigisha mu rwego rwo kubafasha no mu buzima busanzwe

Uwabaye uwa mbere mu bakuru ni umunya Niger wagize amanota 100% naho uwa mbere mu bana bari munsi y’imyaka 11 ni umunya Guinne Conakry wagize amajwi 99,1%

basaba abana b’abayislamu ko bishoboka ko umwana yakwiga Qoran kandi akiga n’andi masomo asanzwe kuko uwize Qoran afasha mu gutuma amenya ubwenge agafunguka mu mutwe.

Ni ku nshuro ya gatatu abana b’abanyarwanda bitabiriye aya marushanwa mpuzamahanga abera muri Koweit, ariko nta wari wegukana itsinzi. Abaye ku nshuro ya 10  kuko yatangiye mu mwaka 2009, aharushanwa ibyiciro birenga bitanu

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here