Home Amakuru Biteguye bate igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan

Biteguye bate igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan

1164
0

Abayislamu bo hirya no hino bari kwitegura kwinjira mu gisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan giteganyijwe ko gishobora gutangira hagati ya tariki ya 05 cyangwa 06 Gicurasi  uyu mwaka, aya matariki azaba ahwanye n’itariki ya mbere y’ukwezi kwa Ramadhan ugendeye kuri karendari ya kislam.

Bamwe mu bayislam bo mu mujyi wa Kigali baganiriye na umuyoboro bwutangarije ko biteguye neza iki gisibo kigiye kuza mu gihe cy’imvura bitandukanye n’ibindi bisibo byagiye biza hariho igihe cy’izuba.

Habimana Saidi utuye i Mageragere yadutangarije ko ukwezi kwa Ramadhan bari kukwitegura neza kandi ko bakora ibikorwa bizatuma bagera muri uku kwezi bameze neza

Yagize ati: “nkuko bisanzwe, iyo tugeze mu kwezi kwa ramadhan, turagusiba kuko dusanzwe tukuzi ko ari ukwezi dusaruramo ibyiza”

Undi muyislam twaganiriye nawe, twamusanze mu isoko rya Rwezamenyo mu murenge wa Nyamirambo, aho acurururiza,yadutangarije ko asanzwe agurisha ibiryo muri iryo soko kandi ko uretse kwitegura gukora igisibo ari gutunganya amafunguro azagurisha abayislam bakunda gukoresha mu gisibo.

Uyu mucuruzikazi  kandi   yavuze ko igisibo ari kumwe mu mezi bagira abakiriya benshi kuko ibikenerwa mu gisibo aba ari byinshi cyane

Manirakiza Ephrem umuturage utuye mu murenge wa Nyamirambo, ntabwo ari umuyislam we yavuze ko kimwe mu bimushimisha mu gisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan ari uburyo abayislam abona baba bafite urukundo ndetse bafashanya ku buryo n’abatari abayislamu bibageraho

barafashanya cyane, nturanye n’umuyislam w’umukene pe, uretse kuba afashwa mu bihe bisanzwe, ariko mu gisibo ubona nta kibazo afite, aribukwa cyane, ku buryo anampamagara ati ngino dusangire, mba mbona ari ukwezi kumeze neza”

Nubwo hari abavuga ko mu gisibo cy’ukwezi kwa ramadhan kibabera cyiza, bamwe mu bafite amaresitora batashatse ko amazina yabo tuyatangaza bo badutangarije mu gisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, bo bagabanya amafunguro bateguraga kuko yitabirwa n’abantu bake

Umwe mu bafite amaresitora mu mujyi wa Kigali twaganiriye yagize ati: “Ntabwo abantu duha serivise benshi ari abayislam, ariko baba bakorana n’abandi, basanzwe bazi ko abayislam bazi ahantu heza, kandi bakora neza, ikindi buriya abayislam bakunda kuganira, iyo badahari n’abandi ntibaza, wagira ngo nabandi baba basibye, niyo baje ntibarya cyane”

Ukwezi kwa ramadhan ni kumwe mu mezi abayislam bo hirya no hino bazi bakaba banakuzirikana cyane, aho birirwa basibye kunywa no kurya, igikorwa gitangira umuseke utambitse bakongera kwemererwa kurya no kunywa izuba rirenze ku mugoroba. Ni igisibo kimara igihe cy’iminsi 29 cyangwa 30, abari ku rugendo n’abarwayi bakaba batagusiba ahubwo bakazishyura iminsi batasibye.

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here