Home Mu mahanga Espanye: Frédéric Kanouté yakusanyije arenga miliyoni y’idolari yo kubaka umusigiti

Espanye: Frédéric Kanouté yakusanyije arenga miliyoni y’idolari yo kubaka umusigiti

848
0
  • Hari hashize imyaka 700 nta musigiti uba i Seville
  • Kanute yakusanyije arenga miliyoni y’idorari,
  •  Abatuye Seville barifuza ko bubaka ikigo ndangamuco wa kislam,
  • Mu mwaka wa 2007, yari yatanze ibihumbi 700 byo gutabara abari bagiye kwirukanwa

Frédéric Kanouté wahoze ari umukinnyi w’icyamamare mu ikipe ya Seville(soma Seviye) yakusanyije miliyoni y’amadorali yo kubaka umusigiti muri uyu mujyi waherukagamo umusigiti mu myaka 700 ishize.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Mali, wicyamamare mu ikipe ya FC Seville mu mwaka w’2007, yamenyekanye kubera igikorwa cye cy’ubumuntu cyo kwiyemeza gushakira abatuye uyu mujyi umusigiti wo gukoreramo amasengesho.

Kanute yamenyekanye cyane muri Afurika nk’umukinnyi wakinaga asatira izamu kandi w’ibihe byose akaba anazwi cyane kuba ari umuyislam wubahiriza ibijyanye n’idini ya Islam

Yatanze inkunga y’ amadolari 700,000 ku giti cye mu rwego rwo gufasha abayislam umuryango Fundacion Mezquita de Sevilla kugira ngo haboneke ubushobozi bwo gushaka ahakubakwa umusigiti muri uyu mujyi.

Nyuma y’imyaka 13 akoze iki gikorwa, uyu mukinnyi yafashe ikindi cyemezo cyo kwitabira umushinga wo kubaka umusigiti munini mu mujyi wa Seville, ni ubukangurambaga bwiswe LaunchGood ndetse akaba yarabashije gukusanya miliyoni y’idorari ahahoze ari Andaluose hakongera kubakwa umusigiti nyuma y’imyaka 700 ishize.

Rutahizamu wa Mali na Seville w’ibihe byose Frederic Kanoute

Espanye ibarura abayislam bagera kuri miliyoni ebyiri harimo 300.000 bibarirwa mu mujyi wa Seville, ubukangurambaga bwa mbere bwo gutanga inkunga bwakusanyije arenga miliyoni 1 irenga,umushinga wose ukazarangirahakusanyijwe miliyoni 13 z’amadolari.

Nyuma yo kuzuza inshingano ze , Frederic Kanoute  yashyize udufoto duto duto kuri Twitter two gushimira abateye inkunga iki gikorwa.

Umusigiti n’ikigo ndangamuco wa kislam cyifuzwa gushingwa kizagaragaza imwe mu mico y’abayislam ndetse n’uburyo abayislam bo muri Andalouse babagaho, imirire yabo, ibigo by’ubuzima bizajya byakira abashaka ubuvuzi muri iki kigo ndetse hakazaberamo n’amasomo y’icyarabu no kwigisha ikorowani.

Uyoboye iyi Fondation yo kubaka umusigiti Ibrahim Hernandez yatangarije Aljazeera ko yashimiye cyane Kanoute ubwitange yagize muri uku gushaka inkunga yo kubaka umusigiti ndetse akaba ari umwe mu bagabo bubashywe muri Seville kubera ibyo yakoze mu ikipe y’uyu mujyi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here