Home Mu Rwanda Biryogo: Umusaza warutaga abandi yitabye Imana

Biryogo: Umusaza warutaga abandi yitabye Imana

1496
0

Umusaza Ausi Majuto kuri uyu wa kane tariki ya 15 Nyakanga 2021 yitabye Imana azize indwara isanzwe, akaba ariwe rukumbi wari usigaye ariwe mukuru mu gace ka Biryogo cyane cyane mu bayislam bakuwe ku matongo, kuko yari afite imyaka 105.

Uyu musaza Ausi Majuto yavutse mu mwaka 1916, niwe weari umusaza rukumbi wari usigaye wavukiye mu murwa wa Kigali rwagati, nyuma y’aho abakoroni b’ababirigi birukanaga abayislam mu mujyi bakabatuza ku ngufu mu biryogo.

Amakuru dukesha umwarimu akaba n’impuguke mu idini ya islam, Umusaza Munyentwari Sudi avuga ko uyu musaza witabye Imana kuri uyu wa kane yavukiye mu mujyi ise witwaga Madjuto yimukiye mu Biryogo, aho bahageze mu mwaka w’1937 ari umusore mukuru.

Mu kiganiro yagiranye na umuyoboro.rw nyakwigendera Ausi Majuto yadutangarije ko mu byangombwa bye hari handitsemo ko yavutse mu mwakaw’1921 kubera ko yafashe indangamuntu yaratinze , umukarani amugira inama yo gukuraho imyaka itanu yose mu rwego rwo kwanga ko yacibwa amande.

Abo muryango we batangaza ko yarwaye igihe gito cyane kuko uburwayi bwe butarenze icyumweru ariko ko kugeza ku munsi wa nyuma yari akivuga ndetse ibintu byose abisobanukiwe ariko imbaraga ari nke cyane.

Uyu musaza mu mwaka wa 2019 yasabye Mufti w’u Rwanda kumurera nkuko yabareze kuko yatangazaga ko imyaka ye itakimushoboza kugira icyo yikorera bityo akwiye gufashwa nkuko yafashije benshi mu basore n’abagabo b’iki gihe.

inkuru bifitanye isano : http://umuyoboro.rw/index.php/2019/12/01/ndasaba-mufti-andere-nkuko-nareze-abandi-umusaza-wimyaka-103/

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here