Home Mu Rwanda Love Hope&Care Foundation yifatanyije n’imiryango itishoboye basangira iminsi mikuru

Love Hope&Care Foundation yifatanyije n’imiryango itishoboye basangira iminsi mikuru

188
0

Umuryango usanzwe ufasha abana n’imiryango ya bo itishoboye, Love Hope&Care Foundation, wageneye ibiribwa iyi miryango kugira ngo ibashe kumwenyura kuri Noheli.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022, kibera mu Murenge wa Kigali, Akagari ka Nyabugogo, Umudagudu w’Agatare ku kigo cy’amashuri abanza aherereye muri uyu Mudugudu.

Imiryango 32 irimo abana barenga 50, ni yo yahawe ibiribwa birimo inyama z’inka, umuceri, isukari, amavuta, ibishyimbo, ibirayi n’ibindi byari byateganyijwe.

Nyuma yo guhabwa ibi biribwa, ababyeyi basanzwe bafashwa n’uyu muryango, Love Hope&Care Foundation, basazwe n’ibyishimo ndetse bashimira cyane uyu muryango ukomeje kubakorera ibidasanzwe.

Umubyeyi w’abana batanu, Umutoni Claire Scovia yavuze ko bashimira uwashinze uyu muryango ariko by’umwihariko bashimishijwe no kuba babonye ibyo gusangira n’imiryango ya bo mu minsi mikuru.

Ati “Turishimye cyane kuko iki ari igikorwa cy’urukundo. Dufite abantu bahora badutekerezaho by’umwihariko muri iyi minsi. Murabona tugiye kurya akaboga, ifiriti n’umuceri. Mbese twishimye cyane byatunejeje.”

Yakomeje avuga ko ibi bisobanura ko hari abantu bakifitemo Ubumuntu n’urukundo rudasanzwe, kandi asaba Abanyarwanda gukomeza kubungabunga urukundo rusanzwe rubaranga.

Muhayimana Dénise ubana n’iyi miryango mu buzima bwa buri munsi, avuga ko hakiri imbogamizi zo kwigisha abana bo ku muhanda, hagamijwe ko bawuvaho bakagana ishuri ndetse bakareka burundu ibiyobyabwenge.

Shaban Muhamed uyobora Love Hope&Care Foundation mu Rwanda, avuga ko bagerageza gufasha abana kwiga kugira ngo bahindure ubuzima. Ikirenze kuri ibyo ni uko ababyeyi b’aba bana na bo bahabwa amahugurwa abafasha kwiteza imbere.

Shaban akomeza ashimira Umutoni Rosé washinze uyu muryango, kuko atigeze yirengagiza ubuzima bubi yaciyemo bigatuma akora ibikorwa by’ubugiraneza.

Twizeyimana Emmanuel w’imyaka 17 ugeze mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, ahamya ko muri Love Hope&Care Foundation amaze kuhungukira byinshi birimo kuva ku muhanda no kwiga.

Uko Umuryango Love Hope&Care Foundation wavutse:

Mu 2019 washinzwe na Umutoni Rosé utuye mu gihugu cya Canada ubu. Yabitewe no kuba nawe yarabayeho ubuzima bwo mu muhanda ahazwi nko mu Giporoso.

Umuryango Love Hope&Care Foundation ufasha abana bo ku muhanda ndetse n’imiryango ya bo, ukishyurira amacumbi iyi miryango ibamo, ukabagenera ibiribwa, amafaranga y’ishuri n’ibindi by’ibanze bikenerwa.

Baganewe ibibafasha muri iyi minsi mikuru
Shaban Muhamed uyobora Love Hope&Care Foundation mu Rwanda niwe washyikirizaga ibiribwa buri umwe

Abana bahawe Noheli n’Ubunani

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here