Home Amakuru Abanya Gikondo bakoreye isengesho rya Iddil Fitri ahabera imurikagurishwa

Abanya Gikondo bakoreye isengesho rya Iddil Fitri ahabera imurikagurishwa

1046
0

Ku munsi wo gusiburuka, abayislamu bo mu gace ka Gikondo, bakoreye isengesho rya Iddil Fitri mu mbuga ya PSF iri i Gikondo, ahasanzwe habera imurikamurika mpuzamahanga buri mwaka.

abayislamu ba Magerwa, Gikondo,Kicukiro centre, n’ahandi hatandukanye bamaze imyaka irenga ine, bakorera isengesho kuri Magerwa.

Bamwe mu bayislamu b’i Gikondo,bavuga ko bishimiye cyane kuba batakigorwa no kujya gukora isengesho rya Iddil Fitri hirya no hino.Bavuga ko iyo bashakaga gukora isengesho ry’ilayidi bajyaga kuri stade Amahoro cyangwa se bakajya kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo,ahakorerwa isengesho ku rwego rw’igihugu, aha hose hakaba hari kure yaho batuye.

igihe cy’ilaidi abatuye Gikondo no mu nkengero zayo, bakoreraga isengesho mu mbuga y’umusigiti wa Gikondo Nyenyeri, ariko naho hakaba hato.

AMWE MU MAFOTO Y’UKO BYARI BYIFASHE I GIKONDO MAGERWA

Shehe Uwamungu Idrissa niwe wayoboye isengesho ry’Ilayidi mu mbuga ya Magerwa, ahabera imurikagurisha

Abayislamu bari bitabiriye isengesho rya Iddil Fitri mu mbuga ya PSF

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here