Home Amakuru Kwiyandikisha kujya I Makka birarangirana n’uku kwezi kwa gatandatu.

Kwiyandikisha kujya I Makka birarangirana n’uku kwezi kwa gatandatu.

998
0

Mu itangazo umuryango w’abayislamu mu Rwanda RMC uherutse gushyira ahagaragara tariki ya 21 Gicurasi 2018,rivuga ko kwiyandisha kujya gukora umutambagiro mutagatifu bizarangira tariki ya 22 Kamena uyu mwaka.

Nkuko bisobanurwa n’umuryango w’abayislamu mu Rwanda RMC, uvuga ko ngo bitewe n’amavugurura yakozwe n’igihugu cya Arabie saudite yashyizeho itariki ntarengwa,kugira ngo bitegure neza uyu mutambagiro.

Umunyamakuru wa umuyoboro.rw yabwiwe na Mufti w’u Rwanda Shehe Hitimana Salim avuga ko zimwe mu mpinduka zabayeho mu gihugu cya Arabie Saudite ari ukwitegura byimbitse byashyizweho n’ubwami bwa Arabie Saudite ndetse hari byinshi byahindutse harimo kugabanya umubare w’abitabira uyu mutambagiro

“ibyahindutse ni byinshi kuko hagabanyijwe umubare w’abantu bitabira umutambagiro mutagatifu, cyane cyane ku bihugu byari bifite umubare munini wagiye ugabanuka, bituma gahunda nyinshi zidaashoboka zihungabana”

Mufti w’u Rwanda kandi yasobanuye ko uretse umubare w’abatu bagabanyijwe harimo no kuba hari za serivisi zitandukanye zahawe abantu ku giti cyabo nk’amacumbi ndetse no kugaburira abaiztabira uyu mutambagiro mu rwego rwo kwirinda ibyorezo bitandukanye”

“ku bijyanye n’amacumbi bongeyemo izindi serivisi zo kugaburira abantu bari i Makka, bakagaburirwa n’ibigo byakoranye na minisiteri ishinzwe ibibazo by’idini mu gihugu cya Arabie Saudite mu rwego rwo kwirinda ko habaho indwara z’ibyorezo, ibyo byose bisaba ko abantu baba biteguye mbere mu gihe gihagije kugira ngo gahunda zibashe gukorwa”

Ubuyobozi bw’ikigega gishinzwe gucunga umutungo w’abayislamu Baytulmal kivuga ko giteganya gutwara abantu 100, kuri ubu kikaba kiri kwakira abashaka kujya gukora uyu mutambagiro mutagatifu hirya no hino mu gihugu

Umwaka ushize wa 2017, abayislamu b’abanyarwanda bagiye gukora uyu mutambagiro I Makka bari 111.

Umutambagiro mutagatifu HIJJA ukorwa na buri muyislamu wese ufite ubushobozi bw’umutungo.Ukaba ari imwe mu nkingi eshanu idini ya Islam yubakiyeho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here