Home Imikino Kapiteni wa Rayon Sport yirukanywe burundu

Kapiteni wa Rayon Sport yirukanywe burundu

1105
0

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sport Ndayishimiye Eric uzwi ku izina rya Bakame kuri iki cyumweru yirukanywe burundu, ibi bije nyuma y’inteko rusange yabaye kuri iki cyumweru, yemeza ko uyu munyezamu wayoboraga abandi bakinnyi muri iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.

Bakame yirukanywe nyuma yaho yari yabanje mu kibuga mu mukino wa shampiyona wabaye kuri uyu wa gatanu, APR FC ikabatsinda ibitego bibiri kuri kimwe.

Bakame wari Kapiteni wa Rayon, yamaze guhagarikwa burundu (Photo:Ruhgoyacu)

Muri iyi nama rusange, Rayon sport yafashe ibyemezo bikomeye kuko uretse uyu mukinnyi, Ivan Jacky Minnaert uwari umutoza wayo mukuru wahagaritse, yamuhaye inshingano zo kwitwa gutoza ikipe y’ingimbi ya Rayon sport.

Bakame yari yarahagaritse mu gihe kitazwi, ariko aza kugarurwa mu ikipe ubwo yiteguraga gukina n’ikipe ya APR. Uyu mukinnyi icyo gihe yari yazize amagambo yakwirakwiye kuri ku mbuga nkoranyambaga , aho yaganiraga n’umuntu utaramenyekanye,agaragaza ko abakinnyi batishimiye umutoza Yvan Minaert.

Iyi nama idasanzwe kandi yatoye visi perezida mushya ariwe Muhirwa Fredy, yiyemeza ko igiye kuzana umutoza mushya ukomoka mu gihugu cya Brezil usimbura abari bashyizweho byagateganyo.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here