Home Mu mahanga AFGHANISTAN: Igitero cy’indege za Afghanistan cyahitanye umuyobozi w’abaTaliban

AFGHANISTAN: Igitero cy’indege za Afghanistan cyahitanye umuyobozi w’abaTaliban

628
0

Minisiteri y’ingabo mu gihugu cya Afhanistan iratangaza ko yahitanye umunya Pakistan Mullah Fazlullah wayoboraga abarwanyi b’abatalibani bo mu gihugu cya Pakistan.Uyu mugabo akaba yayoboraga umutwe ibihugu bya Afghanistan, Pakistan na leta zunze ubumwe z’amerika byashyize mu mitwe y’iterabwoba.

Ni igitero cyakoreshejwe indege yo mu bwoko bwa Drone kibera mu majyaruguru y’intara ya Kunar muri Afghanistan

Aljazera dukesha iyi nkuru iravuga ko Mullah Fezlullah yateguraga ibitero by’iterabwoba aho yari yihishe mu mashyamba ari mu burasirazuba bwa Afhanistan, yafatwaga nka nimero ya mbere ushakishwa kurusha abandi mu gihugu cya Pakistan, yagiye atangazwa ko yapfuye ariko akabihakana

Umuvugizi wa minisiteri y’ingabo za Afhanistan Muhamed Radmanish yabwiye ibiro ntaramakuru byabongereza Reuters ko iki gitero cyo guhitana Mullah cyabaye kuri uyu wa gatanu

“Turahamya ko Mullah Fazlullah, umuyobozi w’abataliban bo muri Pakistan yishwe n’igitero cy’indege za Afghanistan ifatanyije na Amerika,ku mupaka uri mu gace kari mu karere ka Marawera, mu ntara ya kunar”.

Andi makuru aravuga ko uretse ko igihe yagabwagaho igitero, yapfanye n’abandi barwanyi bari kumwe na we.

Kuwa gatanu, leta ya Pakistan yari yatangaje ko Perezida Ashraf Ghani yahamagaye umugaba mukuru w’ingabo za Pakistan Qamar Javed Bajwa gutanga amakuru yavugwaga ku rupfu rw’umuyobozi w’umutwe wa tehreek-i-Taliban

Ingabo za Pakistan zikaba zatangaje ko ugupfa k’umuyobozi wabataliban bo muri Pakistan ari intabwe ishimishije.

Ubuyobozi bw’ingabo za Pakistan zakorana bya hafi n’iza Afghanistan mu rwego rwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bivugwa ko byategurwaga n’abataliban.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here