Home Umuco Umuryango w’abayislamu urishimira uburyo abayislamu bitwaye mu gihe cy’igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan

Umuryango w’abayislamu urishimira uburyo abayislamu bitwaye mu gihe cy’igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan

649
0

Ubwo hasozwaga igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, Mufti w’u Rwanda Shehe Hitimana Salim yashimiye abayislamu uburyo bitwaye muri iki gisibo, abasaba gukomeza kwitwararika no kubana neza mu bumwe n’ubwiyunge n’abandi banyarwanda muri rusange.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Shehe Hitimana Salim yatangaje ko ugereranyije n’indi myaka, mu gisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, abayislamu bitwaye neza.

Mufti Salim ati:“kuva ku munsi wa mbere kugera ku munsi wa nyuma, abayislamu basibye batuje, nibaza ko hari intwabwe tumaze gutera mu rwego rw’imyumvire,mu gisibo cy’ubushize hari utubazo twagiye tugaragara ariko uyu mwaka bitwaye neza, ndetse na gahunda zose bazitwayemo neza, aricyo cyasanye umudendezo”

Mufti w’u Rwanda akaba yarasabye abayislamu barangije igisibo kudasubira inyuma mu bikorwa bibi, igisibo kikababera inzira nziza zo gukomeza gukora ibikorwa byiza.

“turasaba ko iki gisibo cyaba umwanya wo kongera ibyiza, bakarushaho gutunganya ibikorwa byiza by’ubugandukiramana no kubikomeza, atari ugusubira aho umuntu yavuye”

bamwe mu bayislamu baganiriye na Umuyoboro.rw bawutangarije ko igisibo cyabaye umwanya mwiza ko kwikebuka no kurushaho gukora ibikorwa byiza, birimo kurushaho gusabana n’abandi, gufashanya, gusura abarwayi no kwita ku bababye.

Mu myemerere y’idini ya Islam, igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, ni imwe mu nkingi eshanu mu nkingi zigize iri idini, igitabo gitagatifu Qor’an abayislamu bagenderaho kikaba gitegeka abayislamu bafite ubwenge kandi bakuze kugisiba. cyakora kikaba kitareba abarwaye,abari ku rugendo, abagore bari mu gisanza cyangwa i mugongo ndetse n’abana bakiri bato.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here