Home Amakuru Imam w’umusigiti muri Indoneziya ntiyakanzwe n’umutingito akomeza isengesho.

Imam w’umusigiti muri Indoneziya ntiyakanzwe n’umutingito akomeza isengesho.

887
0

Amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino ni iya Video ya Imam (umuyobozi w’isengesho) w’umusigiti uri mu gace ka Bali utakarakanzwe n’umutingito wabaye mu gihugu cya Indonesia mu masaha y’isengesho rya ninjoro.

Nkuko bigaragara, uyu Imam yakomeje kuyobora isengesho mu gihe hatangiraga umutingito, bamwe mu bari mu musigiti basohoka biruka abandi baguma ku isengesho nyamara nawo wibasiwe n’umutingito.

Umwe mu misigiti wasenywe n’umutingito wo ku cyumweru

Umuvugizi w’uyu musigiti musholla As-Syuhada yabwiye BBC ko ubwo umutingito wabaga, abari mu musigiti bumvise igisenge kiguye bamwe bariruka, ariko Imam Arafat we akaba yarakomeje kwizera ko ubuzima bwe buri mu maboko y’imana gusa ko ariyo yabutwara bityo umusigiti kuri we nabari kumwe nawe akaba ariho hantu heza ho guhungira.

cyakora nubwo uyu Imam yakomeje isengesho hari indi misigiti ba imam bayo buwumvise bagahita biruka basohoka biruka, n’abandi bayislamu barabakurikira

Umutingito wo kuri iki cyumweru wibasiye igice cyegereye ikirwa cya Lombok, waguyemo abantu bagera ku 100 abandi barenga ibihumbi 20, inzu zabo zikaba zarangiritse , ukaba warangije ibintu byinshi birimo amazu n’ibikorwaremezo. Imwe mu misigiti yo muri icyo gihugu ikaba nayo yaraguye inagwira abayislam barimo bayikoreramo isengesho rya ninjoro.ukaba wari ku kipimo cya 6,9.

Umugi wa Bari, ni agace gatuwe cyane n’aba Hindu bake cyane babarirwa mu gihugu cya indonesia isanzwe ituwe n’abayislam benshi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here