Home Mu mahanga Iran ntitewe impungenge n’ibihano bya Trump

Iran ntitewe impungenge n’ibihano bya Trump

1142
0

Igihugu cya Iran kiravuga ko kizakomeza ibikorwa by’ubucuruzi gisanzwe gikorana n’ibindi bihgu kititaye ku magambo ya Perezida Donald Trump yihanangiriza ibihugu bikorana na Iran, ko nabyo bishobora gufatirwa ibihano.

Leta ya Tehran yatangaje ko ihagaze bwuma ku byemezo bya Washington ku bikorwa byayo, ko kandi idatewe impagarara n’ibyifuzo bya Trump

Perezida Hassan Rouhani yavuze ko Iran izakomeza guhangana n’ibihano byashyizweho na Leta zunze ubumwe z’amerika bijyanye n’ubukungu cyane cyane ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli.

Ibiro ntaramakuru bya Iran IRINN biratangaza ko kuri uyu wa gatatu, Perezida Rouhani yavuze ko amerika ikwiye kuba idatekereza neza ku byemezo ifata.

“niba abanyamerika bifuza kugera iki cyifuzo cyabo cyoroshye ariko kidashoboka mu bitekerezo byabo, bagomba no kumenya ingorane cyavamo. Ntibashobora guhagarika Iran kohereza peteroli hanze y’igihugu”

Perezida Ruhani ntabwo yigeze agaragaza ingaruka zaba kuri Leta zunze ubumwe z’amerika gusa bamwe mu bategetsi ba Iran bagaragaje ko bashobora guhagarika inzira ya Hormuz imwe mu nzira ijyana ibintu mu burasirazuba bwo hagati ari nayo USA ikoresha mu bikorwa byayo.

Donald Trump akijya ku butegetsi yavuze ko ayo masezerano ari impfabusa kandi ko azayatesha agaciro nubwo yakomeje gukomwakomwa n’ibihugu by’iburayi ariko arabahakanira.

Ibihugu nk’Uburusiya, Ubushinwa na Turukiya byavuze ko bizakomeza gukorana na Iran, kandi ko ibihano USA yafatiye Iran bitabireba.

Kuri uyu wa gatatu minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’ubushinwa,yatangaje ko ibi bihano itazabyubahiriza kandi ko imigendanire yayo na Iran izakomeza irimo gukorera mu mucyo no kubahiriza amategeko.

Ubushinwa nicyo gihugu cya mbere kigura ibikomoka kuri peteroli muri Iran , aho kigura utugunguru ibihumbi 650 ku munsi kikaba kigura ingana na 7%.

Iran yinjiza miliyali 15 z’ama dollar ku mwaka ziva mu kohereza ibintu mu mahanga birimo n’ibikomoka kuri Peteroli

Minisitiri w’ingufu muri Turukiya Fatih Donmez yavuze ko Turukiya izakomeza kugura gaz muri Iran, aho igura metero kibe miliyari 9,5.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here