Home Mu mahanga Tuniziya yoherejwe uwarindaga Ossama bin Laden wabaga mu budage

Tuniziya yoherejwe uwarindaga Ossama bin Laden wabaga mu budage

565
0

Ubutegetsi bwa Tuniziya bwemeje ko bwakiriye umuturage wabyo woherejwe n’Ubudade, waregwaga kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba,Uwo mugabo akaba yarahoze arinda Osama Bin Laden,umaze imyaka irindwi yishwe n’ingabo zidasanzwe za Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Inzego z’umutekano zikaba zivuga ko zatangiye gubaza Sami warindaga Osama ben Laden, mbere yo koherezwa mu nkiko

Sofiene Al-Saliti, umuvugizi w’urwego rwa Tuniziya rushinzwe kurwanya iterabwoba yavuze ko SAMI.A yoherejwe muri Tunisiya nyuma yaho yari yashyiriweho impapuro mpuzamahanga zimuta muri yombi zari zatanzwe na Tunisiya. Yongeyeho kandi ko ubushinjacyaha bwahawe uburenganzira bwo gutangira iperereza ku byaha by’iterabwoba akurikiranyweho.

Uyu muvugizi yatangaje ko Sami yakoze imyitozo ya gisirikare mu gihugu cya Afghanistan, kandi ko no mu gihugu cy’ubudage, ubutabera bwaho bwamuketseho kuba mu bikorwa by’iterabwoba, ahari ibyaha byinshi yari yatangiye gukurikiranwaho.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, biravuga ko nubwo yoherejwe muri Tunisiya, ubutabera bwo mu budage bwari bwanze iki cyemezo cyo kumwohereza mu budage, ndetse bukaba bwaratangaje ko icyemezo cyafashwe cyo kumwohereza kinyuranyije n’itegekonshinga ry’ubudage.

Ibiro bishinzwe abinjira n’impunzi mu budage byo byashubije Sami iwabo bimwirukana ku butaka bw’ubudage.Iyoherezwa muri Tuniziya rikaba ryari rimaze imyaka n’imyaka ryaranzwe bitewe n’impungenge z’ubutabera bwo mu budage ko uyu mugabo ashobora gukorerwa ibikorwa by’iyicarubozo mu gihe yari kuba asubijwe muri Tunisiya.

SAMI.A yatangiye kuba mu budage mu mwaka 2005,mu mugi wa Bochum, aho yakoraga mu byahoze ari inganda zitunganya amazi zahitwa Ruhr.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here